Nyaruguru: Barashima abapolisi n’ingabo z’igihugu zabavuye indwara zasabaga kujya kwivuriza kure

Abaturage barashimira ko abapolisi n'ingabo z'igihugu bari kubavura indwara ubusanzwe byabasabaga kujya kuzivuriza mu tundi turere, bakoze urugendo rurerure ndetse binasaba n'ubushobozi bwisumbuye. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko abaturage bakwiye kwitabira iki gikorwa cyo kuvurwa no gusuzumwa n'inzobere, nk'ikimenyetso cy'imiyoborere myiza igihugu gifite.

kwamamaza

Seramuka Selesitini ni umusaza w'imyaka 70, akaba n’umwe mubo umunyamakuru w’Isango Star yasanze ku bitaro bya Munini yaje kwivuza no gusumwa n'inzobere z'abaganga bo ku bitaro bikuru bya Gisirikare, mu gikorwa barimo bafatanyije na Polisi y'u Rwanda.

We na bagenzi bari bitabiriye ari benshi, bavuga ko nta ko bisa kuvurwa n'umusirikare mu gihe mbere ya 1994 abari ingabo, bamwe barangwaga no kubahohotera.

Seramuka, yagize ati: “ ntawe wafashaga umuntu nk’uku kuko urabona ko abaturage twitaweho. Umusirikari wa kera waramubonaga ukiruka kuko yaranagukubitaga! ...iyo bazaga muri konje, iyo wacuruzaga baranwaga gusa noneho bakigendera.”

Umukecuru nawe yagize ati: “ njyewe Leta y’ubu n’ingabo z’ubu, rwose sinabona ikintu nabashinja. Leta ya Habyarimana narayibonye, iya Kayibanda narayibonye, turi mu munezero pe! Noneho tugiye kuvurwa, he kugira umuntu uniha ngo yaheze mu nzu. Iyi miyoborere myiza sinabona uko nyivuga kuko njyewe nanyoye n’amata y’Inka Kagame yampaye!”

Dr. UWAMAHORO Evelyne; Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bya Munini, avuga ko nk'ibitaro bisanzwe umuganga w'inzobere umwe, kuvura no gusuzuma abaturage ari ingenzi kuko ari igikorwa kirafasha abatabonaga serivice zigera mu 9 ziganjemo izo kubaga, ubuvuzi rusange, indwara z'uruhu ndetse n'izindi....

Yagize ati: “ni igikorwa cyazanye amaspecialite icyenda, cyaje gukemura ibibazo byinshi kuko hano ku bitaro twari dufite inzobere imwe ariwe mu Pediatric. Abandi baganga bashyashya tutari dusanganywe. Dufite indwara z’ababyeyi baranabaga, icyo gikorwa nticyari gisanzwe gihari.”

“Biraza gufasha ababyeyi bari kujya kubyarira ku bindi bitaro bikuru. Uyu munsi serivise zabegereye baraza kubagirwa hano hafi, n’ababagemurira n’ababitaho baraza kuba bari hafi yabo.

“Ni igikorwa cyiza cyane twakwishimira kuko hari na medecine interne bajyaga bajya ku bitaro bya kaminuza. Ariko ubwo babasanze hano, n’abumvaga kubabagenda bakagira intege nke bumva ko batabasha kungezayo, uyu munsi baraza kuza ku bitaro kandi barafashwa. N’ibiba ngombwa n’ibyabakorerwa bindi bakaba babafasha. Biraza gufasha abaturage kuko murabona ko bitabiriye ari benshi.”     

Dr. Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko nk'agace kari karasigaye inyuma, abaturage bakwiye kwishimira imiyoborere myiza kandi bakitabira iki gikorwa bazaniwe mu bufatanye bwa Miniteri y'Ingabo, Iy'ubutegetsi n'iy'ubuzima.

Ati: “ aka ni agace kahejwe mu bindi byose kuri Leta zariho mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko nyuma, iyo ugiye kureba uyu munsi turi mu miyoborere idaheza. Hari abatabimenye turagira ngo nabo babimenye baze basuzumwe kuko ni umusaruro ugerwaho kubera imiyoborere myiza yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waduhaye ibitaro by’icyitegererezo nk’ibi bya Munini.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kuvura no gusuzuma abaturage biri gukorwa n'ingabo na Polisi ku Bitaro bya Munini, bizamara ibyumweru 3 uhereye ku itariki ya 20 Gicurasi (05) 2024.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 May 22, 2024 - 16:18