Canal+ yazanye bouquet nshya zigenewe Amahoteli

Nyuma yo kumenya ikibazo cy’abakenera kureba chaines zabo muri za hoteli ariko bakabangamirwa no kutagira ububasha bwo kwihindurira chaines uko bashatse, Canal+ yatangije uburyo bushya bwo gufasha abanyamahoteli kubona abonoma zorohereza abakiriya kwihitiramo ibyo bashaka.

kwamamaza

Ubusanzwe abagana amahoteli, ama Resitora cyangwa utubari ahenshi usanga bagorwa no kureba chaines z’amahitamo yabo bitewe n’aho bari kuko akenshi usanga ibyo bareba ari bimwe ku mahitamo y’umukozi w’aho hantu.

Jean Felix Mwizerwa, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bwa Canal+ muri za business avuga ko bibangamira benshi, bityo ngo uburyo bushya buzafasha abakiliya.

Yagize ati "mu mahoteli usanga ibintu bitandukanye, niba turi kureba umupira aho bakirira abantu ubwo n'uri mu cyumba nawe niyo ari kureba, icyiza cya Canal+ business tuguha ibyo bikoresho bigufasha, ukaba wakihindurira chaines utagombye kureba icyo undi ari kureba". 

Ariko kandi ngo magingo aya abakiriya bafitiwe ubutumwa ,Jean Felix Mwizerwa arakomeza.

Yakomeje agira ati "ku biciro twari dusanzwe dufite twabihanantuye twabishyize hasi nk'impano, poromosiyo yacu ni [Ibirori by'impano ku bakiliya banyu]"

Uretse abonoma 2 nshya iya "Akwa" igura ibihumbi 6 ikabaho chaines 8 niya "Jambo" ifite chaines 8 ndetse hakiyongeraho 2 z'amahitamo y'umukiriya, Canal+ kandi ivuga ko kuri abonoma zisanzwe habayeho igabanya ry'ibiciro. 

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jun 9, 2023 - 07:36