Ngoma : Abamotari babangamiwe n’amafaranga bakwa yitwa aya parikingi kandi ntayihari

Abamotari bo mu karere ka Ngoma baparika ku isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake,baravuga ko babangamiwe n’amafaranga 2000 bakwa yitwa aya parikingi kandi ntayihari, bityo bagasaba ko yavaho cyangwa bakubakirwa parikingi.

kwamamaza

Aba bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bakorera uyu mwuga mu mirenge y’igice cy’uburengerazuba bw’akarere ka Ngoma ariko bagaparika ku isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake,bavuga ko batagira aho baparika moto zabo hazwi ku buryo bapfa aho baparitse naho hatameze neza.

Bavuga ko baterwa agahinda n’uko bakwa amafaranga ibihumbi 2000 bya buri kwezi,amafaranga bita ay’ubusa dore ko ngo mu tundi turere bitabayo ariko na none bakaba batazi icyo bayishyurira ndetse n’aho ajyanwa.

Aba bamotari bavuga ko kuba bapfa aho baparitse nabwo ku zuba ribamena agahanga,bakubakirwa parikingi bakabasha gutanga amafaranga kuko hari icyo baba bamariwe cyangwa se ayo mafaranga 2000 akavaho dore ko bemeza ko batazi akamaro kayo.

Kuri iki kibazo cy'abamotari baparika Gafunzo cyuko babangamiwe n’amafaranga ya parikingi batanga kandi ntayihari,umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko ntaho mu Rwanda ntahubatse parikingi y'abamotari ku buryo bayisaba.Naho ku mafaranga batanga,ngo ni umusoro bityo niba batabisobanukiwe bazaboherereza abashinzwe imisoro bakabasobanurira.

Yagize ati "icyo kibazo ndumva kiri hose, nubwo babivuga gutyo baraparika,ndumva ibyo ngibyo ni gahunda z'imisoro kandi barazizi wenda niba badasobanukiwe neza twazaboherereza itsinda ry'abashinzwe imisoro bakabasobanurira neza, no mu mujyi wa Kigali ayo mafaranga aratangwa kandi no mu karere ntabwo ari ab'i Sake gusa n'abandi bose barayatanga". 

Nubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko ahantu hose abamotari batanga amafaranga ya parikingi,abakorera mu murenge wa Sake bo bavuga ko kuba abandi bayatanga,baba bafite ahantu baparika hazwi,urugero batanga ni mu mujyi wa Kibungo aho usanga abamotari baho bafite imyanya baparikamo kandi imeze neza,bityo bakaba basaba ko bakubakirwa parikingi bikaba agashya ka Ngoma. 

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star  Ngoma

 Dec 5, 2022 - 11:07