Ikibazo cy’abatinda kuburanishwa bafunzwe kibangamiye ubutabera

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, burasaba inzego z’ubutabera guhagurukira ikibazo cy’imanza zitinda gucibwa bigakururira abakekwaho icyaha kumara igihe kinini bafunze bataraburana nyamara bishiboka ko bakurikiranwa badafunze. Bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti mu mwaka w’ubutabera watangijwe kuri uyu wa mbere.

kwamamaza

Me. Nkundabarashi Moise, Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, yifashishije ingero z’abakomeye bakurikiranwe badafunze kandi bigatanga umusaruro, aragaruka ku kibazo cy’abacucikiye mu magororero y’u Rwanda bategereza kuburana igihe kinini kugera ku myaka 3 asaba ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa ababurana badafunzwe bakaba benshi kuko byafasha urwego rw’ubutabera.

Yagize ati "hari ingero 3 z'abayobozi bakomeye bakurikiranwe ari Abaminisitiri nka Munyakazi, Bamporiki na Evode Imena, byatanze umusaruro kuko ntibabujije ubutabera gukora akazi kabwo kandi bari bafite amahirwe menshi yo kuba bacika ubutabera....... bivuze ko birashoboka y'uko dushobora gukurikirana abantu badafunze kandi ubutabera bugatangwa, hari ikintu gikwiye gukorwa kugirango dutange ubutabera bukwiye ku gihe gikwiye".     

Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ahuza iki kibazo n’ubuke bw’abakora mu nkiko nyamara ngo na bake bahari baragenda bava muri uyu murimo urusorongo, agasaba Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kubavuganira muri Guverinoma.

Ati "izi nzitizi nyinshi dufite cyane cyane imanza nyinshi zinjira mu nkiko ziri ku kigero kiri hejuru y'imanza zicibwa ibyo bigakurura ibirarane. Ntume Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Guverinama, dutewe impungenge ikomeye y'uko umubare mutoya w'abo bacamanza n'abakozi b'inkiko umwaka kuwundi ugenda ugabanuka".     

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri wa MINIJUST, ngo imbogamizi zose bafite ntizibateye ubwoba.

Ati "ntidutewe impungenge n'inzitizi zigaragara ku rwego rw'ubucamanza, dufatanyije n'izindi nzego bireba twatangiye gutekereza ku ngamba zishoboka ndetse zimwe zatangiye gushyirwa mu mbanziriza mushinga". 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, ubwo abagize inzego z’ubucamanza mu Rwanda zatangiraga umwaka w’abwo wa 2023/2024, aho byagaragajwe ko mu myaka 5 ishize ibibazo birimo iby’abatinda kuburana nyamara bari mu buroko bibangamiye cyane ubutabera, bashingiye ku ngaruka gutinda k’urubanza bigira ku bagana inkiko, ndetse bikaba binatuma abaturage batakariza icyizere inkiko.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022/2023, inkiko zaburanishije abantu ibihumbi 27 ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho muri bo ibihumbi 8,983 bafunguwe by’agateganyo nyamara umubare munini ungana n’ibihumbi 12, 235 barafunzwe.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Sep 5, 2023 - 15:08