Burera: Aborojwe amatungo magufi bavuga ko batazongera kurwaza imirire mibi

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu mushinga ugamije kurwanya ubukene no kwigira PRISM, bafite intego yo kugira uruhare mu kurandura igwingira binyuze mu koroza abaturage batishoboye amatungo magufi, aho bamwe mu baturage b’akarere ka Burera bavuga ko uyu mushinga wa PRISM wabakuye mu bukene.

kwamamaza

Umuryango ubarizwa mu murenga wa Gahunga mu karere ka Burera uvuga ko wari ufite ikibazo cy’imibereho ndetse wanarwaje imirire mibi ariko bakaza kugobokwa n’uyu mushinga waboroje inkonko akaba ariryo shingiro ry’ubuzima bwiza bafite uyu munsi.

Umwe yagize ati "intego twihaye ni ukugirango umushinga w'inkoko tuzawukomeze wenda tuzafatire ku nkoko 30,amabati twabashije kuyagura, byose tubikesha PRISM".  

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira M.Chantal avuga ko aka karere kasubiye inyuma kuko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2019-2020 bwasanze aka karere kari kuri 42%, ibi akenshi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’amakimbirane yo mu muryango ahanini aterwa no gukoresha ibiyobyabwenge bikunze kuboneka muri aka karere.

Yagize ati "iyo tubonye imiryango ibana mu makimbirane tukareba n'intandaro tugenda dusanga harimo impamvu ikomeye y'ibiyobyabwenge kandi urugo iyo harimo umuntu ukoresha ibiyobyabwenge harimo ingaruka nyinshi cyane, harimo gusesagura umutungo, kandi iyo wasesaguye umutungo no kubona bya bindi bifasha uwo muryango kubona indyo yuzuye biba bigoranye".

Yakomeje agira ati "akenshi abantu bakoresheje ibiyobyabwenge bajya mu makimbirane, iyo abantu bari mu makimbirane ntabwo bakuzuzanya, ariko hari n'abo dusanga bafite ikibazo cy'ubukene kubera ko rwa rugo niba ruri mu makimbirane bashobora no kudakoresha neza inkunga bahawe kubera abantu batuzuzanya".    

Irene Uwonkunda umuyobozi ushinzwe imirire n’isuku mu kigo cy’igihugu cyo kurengera abana (NCDA) avuga ko igi ari kimwe muntwaro bafite mu kurandura igwingira.

Yagize ati "igi rikungahaye mu kubaka umubiri kandi bifasha mu mikurire y'umwana, umushinga wa  PRISM utanga inkoko 10 ku muryango izo nkoko zikaba zitanga amagi".  

Uyu mushinga wa PRISM ni umushinga uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbera ubuhinzi n’ubworozi RAB , mu ntego yawo harimo kurwanya ubukene harimo no gufasha abaturage bo mu kiciro cya 1 n’icya 2 bagamije kurandura igwingira nkuko bivugwa na Nshokeyinka Joseph umuyobozi w’uyu mushinga.

Yagize ati "nkuko n'ubundi mu ntego z'umushinga ari ukugabanya ubukene bigendana n'ubundi no kurwanya imirire mibi kuko umushinga uturere ukoreramo uko ari 15 ni uterere twari dukennye igihe umushinga wategurwaga, ni uterere twari dufite igipimo kiri hejuru cyo kutihaza mu biribwa, mu bikorwa bizakorwa kugirango tuve kuri 33% by'igwingira dufite nuko harimo gahunda yo gufasha imiryango ikennye kandi iri mu mirire mibi kubona inkoko".     

Uyu mushinga uzarangira mu mwaka wa 2026 ufite intego yo kugabanya ubukene no kwigira ukazagera ku miryango 26355, ibihumbi 23400 bakazaba ari abo mu miryango ibarizwa mu kiciro cya 1 n’icya 2, uyu mushinga ukaba umaze gutanga inkoko zigera ku bihumbi 53,000 mu gihe biteganyijwe ko uzatanga inkoko 333,000 mu turere 15 uyu mushinga ukoreramo.

Inkuru ya Emilenne Kayitesi / Isango Star Burera

 Apr 6, 2023 - 08:54