Nyaruguru: Barasabwa ko ivuriro bubakiwe ryahabwa umuganga uhoraho

Abatuye mu Murenge wa Busanze bivuriza kuri Poste de Sante ya Kirarangombe, barasaba ko yashyirwaho abaganga bahoraho babaha serivisi iminsi yose. Bavuga ko ibyo byabarinda rw'amasaha atatu bakora bajya kwivuriza ku kigo Nderabuzima cya Runyombyi kiri mu km bisaga 15. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko badakwiye kugira ipungenge kuko hari gahunda yo kongera abaganga na serivise zitangwa ku maposte de Sante ari mu tugari duhana imbibi n'igihugu cy'U Burundi.

kwamamaza

Akagari ka Kirarangombe ko mu Murenge wa Busanze ni kamwe mu duhana imbibi n'igihugu cy'U Burundi. Aka kagari kabarizwamo Poste Sante iri mu birometero 3 uvuye ku mupaka w'u Rwanda.

Abahatuye bavuga ko iheruka gukora neza itahwa ku mugaragaro, abandi bakavuga ikora rimwe mu cyumweru, umuganga avuye ku kigo nderabuzima cya Runyombyi biri mu km bisaga 15. 

Bifuza abaganga bahoraho, ngo bibarinde uru rugendo rurerure bakora, kandi bafite ivuriro ry'ibanze iwabo, ariko rikunda kuba rifunze.

Umuturage umwe yagize ati: “ riba rifunze kuko rikora rimwe mu cyumweru. Icyo rikoze rimwe mu cyumweru, abarwayi babaye benshi bahita bajya I Ruyombya.”

Undi ati: “hashize igihe kikini [hafunze], erega bakoze igihe gito!”

“ biratubangamira nk’umubyeyi kuvana umwana umuhetse ukajya I Ruyombyi kandi hano hari ivuriro, urumva bitabangamye! Nkanjye w’umukecuru, kumugezayo keretse mbonye umunjyanira cyangwa se nkabona udufaranga ngatega moto. Cyangwa umuganga akaba ariwe uzana undi kuri moto ku masaha umwana yakurembanye. Ubwo se iryo ni ivuriro? Ushobira kuhagera bati umuganga ntiyaje, uyu munsi ntiyabonetse!”.

“ urahagera bati reka da umuganga ntiyabonetse!...twari twanezerewe ngo ryaje hafi, mwadusabira bakaduha umuganga hariya akahaguma, igihe tumushakiye tukajya tuhamusanga. Atari ukuvuga ngo aje kuvura aragiye!”

Nk’anjye w’umukecuru ni ukugenda amasaha abiri! Byagira ingaruka kuko umwana yagupfiraho.”

Dr. MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko abaturage nta mpungenge bakwiye kugira kuko hari gahunda yo kungera abaganga ku maposte de Sante ari mu tugari duhana imbibi n'igihugu cy'U Burundi.

Ati: “wenda twabikurikirana ariko icyiza ni uko ririya vuriro rigiye kujya ku rwego rwa kabiri, icyo gihe rero haba hari abaganga bahoraho ndetse bashobora gutanga serivise za laboratwari, kubyaza, kuvura amenyo n’amaso. Wenda ubwo twakurikirana tukareba.”

Poste de Sante nk'iyi iri I kirarangombe zubatswe mu tugari turi ku mupaka  n'ibihugu by'abaturanyi, kugira ngo zifashe abaturage kubonera hafi serivisi z'ubuvuzi bamwe banajyaga gushaka muri ibyo bihugu.

Kuba ab'aha bakigaragaza imbogamizi kandi ivuriro rihari, ni ho bahera basaba ko poste de Sante bubakiwe yahabwa abaganga bahoraho ikuzuza intego yashyiriweho.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 21, 2023 - 09:40