Musanze: Ivuriro rya Kabazungu bahawe ntirikora

Abaturage bo mu murenge wa Musanze barashima igitekerezo cyiza cyo kubegereza ivuriro rito ariko bakababazwa no kuba bagikora urugendo rwa masaha arenga abiri nyamara ibikoresho byose byuzuye muri iri vuriro.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze barishima ko bari bahawe ivuriro rito kandi ryiza.

Umwe yagize ati"ufunguye wasanga nta gikoresho kibuzemo ".

Undi nawe ati"ni ryiza koko riri kurabagirana ibyangombwa byose birahari ".

Gusa ariko aba baturage bakagaragaza ko baterwa agahinda no kuba bajya kwivuriza ahandi bakoze urugendo rw'igihe kirekire iri vuriro barisize ryubatse iwabo nyamara ririmo n'ibikoresho byose nkenerwa.

Umwe yagize ati"ni umutako bitewe nuko ryubatswe rikuzura ,cyane cyane usomye inyandiko iriho igaragaza ko mu bigaragara bisa nkaho bikora none kuba byubatswe ukabona ishusho yabyo ariko bidakora twagize ngo ni ukudushushanya kutwegereza ibitaro tukabibona ariko ntituryivurizeho ni kibazo barifungure kuko ryajyanye umutungo kurifunga ntabwo ariwo muti  ".

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe imiberaho myiza y’abaturage Madamu Kamanzi Axelle nawe avuga ko koko iri vuriro rya Kabazungu ryuzuye kandi rirmo n'ibikoresho byose bikenerwa nandi mavuriro yose kugirango rikore ,gusa akavuga ko rwiyemezamirimo wo kuri koreramo ataraboneka bakaba bategereje ko umwanya waryo ushyirwa kw'isoko ba karipiganira nkuko amategeko abiteganya.

Yagize ati"ivuriro ry'ibanze rya Kabazungu ryaruzuye nibyo kuko ririmo n'ibikoresho,hari umufatanyabikorwa w'akarere waritwubakiye agashyiramo ibikoresho ,muri iki cyumweru rero nibwo tuzafungura amabahasha y'abantu bose banditse basaba gukoresha ibigo by'ubuzima byose dufite kuko ntabwo ari kiriya gusa kitarimo abantu hanyuma noneho dukurikije ibyo amategeko ateganya tukazashyiramo umuntu kuburyo budatinze kuko natwe tujya guha umufatanyabikorwa ngo ahubake ririya vuriro nuko twabonaga ko rikenewe ".

Abaturage banagaragaza ko aho bivurizaga bugufi yabo ku ivuririro ryari riri ku kagari ubu  ryafunzwe ritagikora ngo bikaba bituma hari n'abarwara bagatinya urugendo bakarembera mu rugo mugihe ingombyi itwara abarwayi itahise iboneka, bikiyongeraho kuba hari ufashwe n’inda atwarwa kuri moto ibintu biba bibagoye cyane, hakaba hari n’abavuga ko bituma bahitamo kwivuriza mu kinyarwanda.

 Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star I Musanze.

 Oct 13, 2022 - 09:20