Rwamagana: Inama za hato na hato ku karere zahagaritswe kuko zatumaga guha abaturage serivise bidindira

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwahagaritse inama za hato na hato zategurwaga n’abakozi b’amashami mu karere, zigatumirwamo abayobozi b’utugari n’imirenge kuko zatumaga guha abaturage serivise bidindira.

kwamamaza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Kakooza Henry,avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko abakozi b’amashami atandukanye mu karere bakunze gutegura inama za hato na hato bagatumira abayobozi mu tugari n’imirenge ngo bazitabire,ibi bikaba byatumaga serivise zihabwa abaturage zidindira.

Avuga ko amabwiriza ahari ari uko umukozi w’akarere mbere yo gutegura inama azajya abanza abisaba abuyobozi bw’akarere burebe niba koko iyo nama icyenewe.

Iki cyemezo cyo kugabanya inama za hato na hato zategurwaga n’abakozi b’amashami ku karere,cyakiranywe yombi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b‘imirenge n’ab'utugari,aho bavuga izo nama zatumaga badatanga serivise ku baturage nk’uko bikwiye rimwe ugasanga abaturage babitwaye umwikomo ngo ni abanebwe.

Umwe yagize ati "byarashobokaga kuba uyu munsi umunyamabanga nshingwabikorwa ashobora kwitabira inama yo ku karere ejo akitabira iyo ku murenge ugasanga ushobora kumara iminsi 2 utaraboneka ku kagari kandi hari abantu bagushaka". 

Undi yagize ati "kugirango serivise zinoge neza nuko wenda izo nama zishobora no kujya zikorerwa ku ikoranabuhanga, ni bimwe mu bizatuma hatabaho inama nyinshi ahubwo inama nyinshi zigashyirwa ku ikoranabuhanga kugirango hagabanywe na za ngendo z'abakozi bava ku murenge bajya ku karere bajyiye mu nama". 

Igingo yo kubanya inama zibera ku karere zitumirwamo abayobozi n’abakozi mu nzego zo hasi,ni imwe mu zagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Rwamagana yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo abahagarariye abakuru b’imidugudu,abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari,abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abakozi bayo,abakozi b’akarere bose ,abagize inama njyanama,abo mu nzego z’umutekano ndetse na komite nyobozi y’akarere.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Jan 23, 2023 - 08:54