Haravugwa uburiganya mu gutanga amasoko yubakiwe abazunguzayi

Muri gahunda yo guca burundu ubucuruzi bw’akajagari, umujyi wa Kigali ufatanyije n’ikigo gishyinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) bari mu gikorwa cyo kubakira amasoko abahoze bakora ubucuruzi bwo mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi. Gusa hari bamwe mu bazunguzayi bavuga ko gutanga ibibanza muri aya masoko byakozwe mu buriganya bigahabwa abifite, mu gihe umujyi wa Kigali uvuga ko niba hari amanyanga yabayemo, abahawe ibyo bibanza bitanyuze mu mucyo bashobora kubyamburwa.

kwamamaza

Aba bazunguzayi bavuga ko mu itangwa ry’ibibanza muri amasoko bubakiwe n’umujyi wa Kigali habayemo uburiganya, kuburyo ngo hari abahawemo imyanya yo gukoreramo badasanzwe ari abazunguzayi, ibyatumye hari abari baraburuwe ariko ngo ntibabone ibibanza.

Umwe ati "umuntu wabashije guhabwa kiriya kibanza ni kubantu bafite ifaranga cyangwa se abantu bazwi kuburyo utari uzwi yasubijwe inyuma". 

Undi ati "hari abo mbona bari basanzwe bazunguza hari n'abo mbona batazunguzaga".   

Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Urujeni Martine, asobanura ko mu gutanga ibibanza muri aya masoko hakozwe ibarura mbere kandi ryagizwemo uruhare n’abazunguzayi ubwabo, gusa ngo haramutse hagaragaye ahabaye uburiganya, abahawe ibyo bibanza bahita babyamburwa.

Ati "aba bantu tuba twararangije kumenya abo aribo n'aho baherereye n'amaseta yabo, twagiye dukoresha nabo ubwabo kumenya amaseta yabo, tugafatanya n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze aho bataha kugirango tumenye koko ko ari umuzunguzayi, mbere yo kubaha ibibanza tubanza kumenya abo aribo kugirango bahabwe ikibanza, dufatanya nabo uwahawe ikibanza adakwiye kugihabwa akacyamburwa, bizagenda bikosorwa ahantu byaba byarabaye ariko ubundi ntabwo bikwiye".    

Urujeni Martine akomeza avuga ko ubucuruzi bwo mu muhanda butagakwiye kuba bukibabo mu Rwanda ariyo mpamvu bakomeje gukora ibi bikorwa byo gufasha ababukora ngo bucike burundu.

Ati "ubundi twakagombye kuba tutanabufite, ntabwo ari intego y'umwaka cyangwa imyaka itanu ntibikwiye kuba bibaho, ntibagakwiye kuba bakora ubucuruzi bw'akajagari, ni bikorwa tumazemo igihe twatangiye kandi uko tuzagenda dukemura ibibazo nk'ibi niko twizera ko bizagenda bikemuka". 

Mu mirenge itandukanye igize umujyi wa Kigali hamaze gushyirwaho amasoko asaga 28 yagenewe abazunguzayi, hakazakomeza no kugenda hubakwa ayandi mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari burundu.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jan 19, 2024 - 08:37