Nyaruguru: Abahinzi b’ibirayi n’ibigori barasabwa gukoresha ubuhunikiro bongera umusaruro.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi n’ibigori bo mu Murenge wa Muganza baravuga batakigorwa no kubona aho bahunika umusaruro wabo nyuma yo kubakirwa ubwanikiro bwuzuye butwaye miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere busaba abahinzi kubukoresha bongera ingano y’umusaruro wabo kugirango barusheho kwiteza imbere.

kwamamaza

Aba bahinzi ni bamwe mu bahinga ibirayi n’ibigori mu gishanga cyatunganyijwe cy’Agatigita cyo mu Murenge wa Muganza. Bavuga ko kuva bubakirwa ubwanikiro baruhutse imvune bagiraga mu gihe cy’isarura, ndetse bituma banashishikarira guhinga hanini kuko bafite aho bahunika.

Mu kiganiro bagiranye na Emmanuel Rukundo; umunyamakuru w’ Isango Star mu ntara y’Amajyepfo, umwe yagize ati: “Tumaze igihe duhinga hano mu gishanga cy’ Agatigita, tuhahinga ibirayi ariko mbere ho nta bigori bahahingaga, ahubwo bahahingaga ibishyimbo. Ubu dusigaye tuhahinga ibigori kubera ko baduhaye ubwanikiro, dusigaye twanikamo ibigori bitatuvunye.”

Avuga ko guhinga batahana ibishyimbo n’ibirari byabavunaga ariko ubu icyo kibazo cyakemutse. Ati: “Byatuvugana tubitahana…ariko ubu tuzajya tugabanyiriza hariya noneho dutware ibyo tugiye kurya.twararuhitse di, ubu urabona amajyambere ataratugezeho?!”

Undi muhinzi yunze murye, ati: “ nyine ibirayi twabijyanama imuhira bikatuvuna ariko ubwo twabonye ubwanikiro hafi ni ugusarura tukabishyiramo. N’ibigori twabijyanaga mu rugo bikatuvuna none twabonye ubwanikiro hafi. Ubu turaruhutse.”

Aba bahinzi bifuza ko ubu bwanikiro bwakomeza no kwiyongera bukubakwa hirya no hino mu karere.

Ku ruhande rwa Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere, abizeza kuzashyirwa mu bikorwa iki cyifuzo, ariko abasaba kububyaza umusaruro.

Ati: “ni byo koko ni ukugira ngo hatagira umusaruro wangirika, uve mu murima utunganywe neza noneho ubashe kugera ku isoko wumye, nta kibazo cy’uruhumbu.”

“icyo tubasaba uyu munsi ni uguhinga ahantu hose kugira ngo umusaruro wiyongere ndetse bakumva uko umusaruro uvuyemo bagomba kuwufata neza, bakanasigasira buriya bwanikiro bw’ibigori kuko buriya ni umutungo uramba, ku buryo rero budakwiriye kwangirika. Niyo mpamvu tubasaba ngo babufate neza ndetse bafate neza n’umusaruro.”

Kugeza ubu, mu Karere ka Nyaruguru hamaze kubakwa ubwanikiro bw’imyaka 46. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 uri kugera ku musozo, hubatswe umwanikiro 4 bwuzuye butwaye miliyoni 81 [81 024 000] z’amafaranga y’u Rwanda.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 15, 2023 - 15:17