MTN yahembye abagore bo mu cyaro bibumbiye mu matsinda bakoze imishinga yahize iyindi

Nyuma yo kugaragara ko abagore bagifite icyuho mu kwibumbira mu matsinda bikadindiza iterambere ryabo, ikigo cy’itumanaho MTN kibinyujije muri gahunda yitwa Connect Women in business cyatoranyije mu bice by’ibyaro amatsinda akora neza kurusha ayandi maze giha ibihembo abagore bayibumbiyemo kugirango barusheho kwiteza imbere.

kwamamaza

MTN kubufatanye n’inama nkuru y’abagore n’umuryango utari uwa leta AEE bahaye ibihembo amatsinda y'abagore yahize ayandi.

Alain Numa umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa muri MTN aravuga ko umugore wateye imbere aba ari ishema ku gihugu.

Yagize ati "Connect Women in business icyo igamije ni ukuzamura umugore ariko cyane cyane uwo mu itsinda kugirango azamuke azagere ku rwego rwa koperative no ku rwego rwa kompanyi, amafaranga twita ay'ibihembo ni igishoro, umugore wateye imbere igihugu gitera imbere, MTN icyo igamije ni ukugirango ifatanye n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu kubaka igihugu, kuzamura imibereho myiza y'abaturage".

Bayisenge Jannette Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) aravuga ko hakewe ubufatanye ngo umugore atere imbere.

Yagize ati "igihugu cyacu cyashyizeho amahirwe menshi, ni ukugirango ayo mahirwe tuyabyaze umusaruro kubera ko iyo umugore ateye imbere umuryango we utera imbere ndetse n'igihugu kigatera imbere, twese twafatanya kugirango dutume aba bagore baseka kuko iyo ubabonye bishimye kandi bagiye kugenda bagateza imiryango yabo imbere ubona ari ikintu cyo gushyigikirwa".    

Aba bagore bibumbiye mu matsinda baravuga ko ibi bihembo bahawe bigiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo.

Umwe yagize ati "iyi nkunga tubonye tugiye kuyifashisha mu kuba twakwagura umurimo wacu dusanzwe dukora kuburyo twajya no kugurisha hanze y'igihugu".

Mubihembo byatanzwe harimo abahawe miliyoni 2.5 ,miliyoni 1.5,ibihumbi 800,n'ibihumbi 500, abapiganye bari mu byiciro bitanu birimo ubuhinzi,ubworozi,ubukorikori,abafite ubumuga ndetse n'ikoranabuhanga.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 16, 2023 - 06:36