Nta shuri ryihariye rya Leta rifasha abafite ubumuga

Bimwe mu bigo by’amashuri birera abafite ubumuga bifashwa na Leta biravuga ko inkunga n’ubufasha bihabwa bikwiye kwiyongera kuko bidakwiye kugereranywa n’ibindi bigo by’amashuri bisanzwe, kuko ibyiciro by’abanyeshuri byabo bitandukanye n’abandi basanzwe.

kwamamaza

Nteziryayo Jean Pierre umuyobozi w’ikigo cy’amashuri HVP Gatagara ishami rya Gikondo mu mujyi wa Kigali aravuga ko kugirango uburezi bw’abantu bafite ubumuga bugere ku rugero rwifuzwa aruko harebwa ku mbogamizi zikigaragaramo maze inzego zibishinzwe mu Rwanda zikabyitaho.

Yagize ati "imbogamizi ya mbere ishingiye ku myigishirize y'aba bafite ubumuga bwo mutwe ni abana biga mu buryo bwihariye bagomba kwigishwa mu buryo bwihariye, kugeza uyu munsi ubwo buryo bwihariye burahari ariko ntabwo buragera mu bigo by'amashuri ngo batangire mu kubukoresha...."  

"Ikibazo cya kabiri ni ibikoresho bijyanye n'ubu buryo, ibyo bikoresho biracyari imbogamizi ku bana bafite ubumuga mu kwiga, kuko tubona ibyo bikoresho ari bike mu gihugu n'ibihari birahenze, twifuza ko Minisiteri y'uburezi bafatanya n'ibigo by'amashuri ibikoresho bikenewe bikagaragazwa........"    

Ndetse aravuga ko aya mashuri yashyirwa mu cyiciro kihariye mu buryo bwo kwitabwaho kuko atandukanye n’aya asanzwe.

Ati " imirire y'abana bafite ubumuga bwo mu mutwe nibyo bakenera kugirango bagire ubuzima bwiza bikwiye kuba bitandukanye n'iby'abantu badafite ubumuga, tubona bakeneye indyo yuzuye, ikitabwaho kugirango bagire imbaraga zo kwiga.  

Kuri iyi nshuro Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga koko bikwiriye ko aya mashuri adashyirwa mu cyiciro kimwe nk’asanzwe ndetse ko agiye kubigira umukoro maze ibyo bikaganirwaho n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati "ari ikibazo cy'imibereho, ari ikibazo cy'ubuvuzi mu minsi ya vuba tuzabiganiraho, ikibazo cy'abana bafite ubumuga mu bijyanye n'imyigire n'imyigishirize yabo tuzakiganiraho".   

Mu bisanzwe mu Rwanda nta shuri ryihariye rya Leta ry’abantu bafite ubumuga, ndetse n’ahari ni ahabwa ubufasha na Leta kubw’amasezerano akaba agera ku 10, ibikibingamiye uburezi bw’abantu bafite ubumuga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 8, 2023 - 09:04