Nyaruguru: Bamwe mu bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Mata barasaba kongezwa umushahara

Mu Karere ka Nyaruguru bamwe mu bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Mata barasaba ko amafaranga 1200 bakorera ku munsi yakongerwa kuko atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko.

kwamamaza

Mu ruganda rutunganya icyayi rwa Mata, iyo ugezemo imbere ubona ko abarukoramo bakorana umurava, ujyana n’ubugenzuzi bw’imashini ziba zisya icyayi umunota ku wundi.

Biyuha akuya, ariko hari bamwe muri aba bakozi bavuga ko bahembwa amafaranga 1200 ku munsi, bagasaba ko yakongerwa byibura akagera kuri 2000 by'amafaranga y'u Rwanda kuko ngo atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Umwe yagize ati "amafaranga 1200 ntakintu amara, iyo tugeze ku isoko biratuyobera, twifuzaga ko batwongeza wenda bakudehemba ibyo 2000, mu mibereho byapfa kugabanukaho". 

Kuri ibi byifuzo byabo, Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata ,Joseph Barayagwiza avuga ko hari uburyo bagenda babongeza bitewe n’ibyo uruganda rwinjiza. Bityo ngo abafite ikibazo, begere ubuyobozi babiganireho.

Yagize ati "icyo ni ikintu kiganirwaho hagati y'umukozi n'umukoresha bitewe n'imiterere y'akazi n'icyerekezo abantu baba barimo, icyo cyo ni ikintu gikwiye kuganirwaho, dufite uburyo tugenda twongeza abakozi bitewe nuko tubona kompanyi irimo kugenda ijya mbere, ariko bose baze ku ruganda ufite ikibazo wese aze tumusobanurire, dukorera mu mucyo". 

Uruganda rw’icyayi rwa Mata kugeza ubu rutunganya icyayi kiva mu mirima iri ku buso busaga hegitari 1200 zirimo ha 469 z’abaturage, cyasoromwe n’abasaga 1200.

Buri mwaka abarukoramo bakaba bagira uruhare mu kongera umusaruro rugeza ku isoko mpuzamahanga, usaga toni 2,575,679.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Feb 24, 2023 - 06:28