Ngoma: Abafite ibivomesho bidasukuye nta mazi bari guhabwa

Mu bikorwa byo kwimakaza isuku n’isukura mu karere Ngoma, abakora ku mavomo rusange basabwe kutajya bakira umuntu uje kuvomera mu bikoresho bidasukuye,ahubwo bajye bamusubizayo ajye kubisukura nyuma agaruke bamuhe amazi.

kwamamaza

Ni ubukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, bugamije kwimakaza isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira ry’abana.

Mu karere ka Ngoma,abaturage bari gushishikarizwa gusukura udusantere tw’ubucuruzi,inzu batuyemo,ubwiherero ndetse n’ahandi.By’umwihariko abaturage barimo gushishikarizwa kugira umuco wo kuvomera mu bikoresho bisukuye.

Niyonagira Nathalie,umuyobozi w’aka karere arasobanura uko bikorwa.

Yagize ati "umuntu agafata ijerekani niyo yaba ari gukata icyondo cyo guhomesha inzu uko yagakase uko yakacyanduje akagifata akajya kuvoma ariko ibyo ni umuco twaciye binyuze mu bacunga amavomo twabasabye ko niyo yaba ari guhoma inzu agomba kuzana ijerekani isa neza".

Mukeshimana Ernestine na mugenzi we Rugurira Theoneste bose bashinzwe amavomo mu kagari ka Rugese umurenge wa Rurenge,wanahize indi mu kwimakaza isuku n’isukura mu karere ka Ngoma,bavuga ko mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura,icyo bakora ari ugushishikariza abavoma kujya bitwaza ibivomesho bisukuye,utabyubahirije bakamwirukana akajya kugisukura kandi ngo byatanze umusaruro.

Mukeshimana Ernestine yagize ati "aba bavomyi iyo baje ku migezi tubabwira ko bagomba kuzana amajerekani afite isuku, yogeje neza iyo uje ku ivomero ryanjye ibido itameze neza ndakwirukana".

Rugurira Theoneste nawe yagize ati "turabanza tukamwigisha tukamwereka uko abaje kuvoma ama bido yabo asa noneho tukamusubiza inyuma kugirango abashe kugirango arebe uko yasukura ya bido agaruke nawe ari muri gahunda nziza isa n'iyabandi".   

Mukashema Claudine ni umuturage wo mu kagari ka Rugese mu murenge wa Rurenge,arasobanura uko bakira ibyo kwirukanwa ku mavomo igihe baba bazanye ibivomesho bidasukuye ndetse n’isomo bakuyemo.

Yagize ati "ujyanye ibido isa nabi wakirikanwa ntufate amazi ariko ntabwo ibyo bibaho tujyana ama bido asukuye, ubukangurambaga budusigiye ko tugomba gukomeza intego twiyemeje, guhora turi mu isuku".  

Meya Niyonagira Nathalie arakomeza asaba abaturage gukomeza kwimakaza umuco w’isuku n’isukura mu buzima bwabo bwa buri munsi atari mu marushanwa gusa.

Yagize ati "isuku igomba kuba umuco, ariko ntibibe iby'aya marushanwa gusa kuko aya marushanwa ni mu gihe cy'ukwezi n'igice ntabwo rero twifuza ko byasigara ahongaho ahubwo twese duhagurukire rimwe ariko ikiruta byose isuku tuyigire umuco mu karere ka Ngoma".  

Ubu bukangurambaga,bwakozwe mu buryo bw’amarushanwa mu karere ka Ngoma, umurenge wa Rurenge wahize indi mirenge,ikigo nderabuzima cya Remera gihiga ibindi bigo nderabuzima ndetse n’ishuri rya TCC Kigarama ryo mu murenge wa Rurenge,ryahize andi mashuri.

Aba bahembwe firitire buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 3.500.000 z'amafaranga y'u Rwanda,mu isaha imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gusukura litiro 200 z’amazi afite ubuziranenge buri ku gipimo cya 99.9%.

Inkuru ya Djamali Habarurema Ngoma

 Jan 16, 2023 - 09:53