Nyarugenge: Itsinda Isango n’Ubumuntu ryishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage

Kuri uyu wa Gatanu itsinda Isango n’Ubumuntu ryishuriye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle De Sante ) abaturage 500 bo mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge. Ni igikorwa iri tsinda ryavuze ko ryishimiye kuko intego yaryo ari ugufasha buri muntu wese utishoboye rikamufasha kuva mu buzima bubi akajya mu bwiza.

kwamamaza

Pasiteri Ngendahayo Juvenal umuyobozi mukuru w’itsinda Isango n’Ubumuntu avuga ko Isango n’Ubumuntu ari itsinda rigizwe n’abantu bafite umutima wo gufasha ari nayo mpamvu uyu munsi habaye igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage bo mu tugari tw’Agatare na Rwampara mu murenge wa Nyarugenge.

Ati "muri iki gikorwa cyo kuremera abantu 500 kugirango bashobore kubona mituweli, hari ibikorwa bitandukanye Isango n'Ubumuntu bakora, si idini nta n'ubwo ari abantu bakize cyangwa se bakomeye, ni abantu bose, hari abagiye baremerwa bagahabwa ubushobozi bwo kubafasha kugirango batangire akarimo gato ko kwirwanaho bakizamura, hari abagiye bafashwa ariko uyu munsi nabo bagenda bazamura bagenzi babo".

Uretse igikorwa cyo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, Isango n’Ubumuntu ifasha kandi abatishoboye muri serivise zitandukanye zirimo nko kwishyurira amashuri abadafite ubushobozi ndetse Nezerwa Edouard na Mukantabana Gloriose ni bamwe mu bishyuriwe amashuri n’iri tsinda.

Nezerwa Edouard ati "ntabwo nabona uko mbashimira ariko barakoze cyane, nta hantu narimfite ho kuba bansubiza ku ishuri, ubu nta kibazo".  

Mukantabana Gloriose ati "ndi mubo bafashije bashyira umwana wanjye mu ishuri abasha kwiga yarangije muwa Gatandatu w'amashuri abanza ajya muwa Mbere yaratsinze, ubu batwigisha n'imashini".   

Umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge Madamu Murekatete Patricie avuga ko kuba Isango n’Ubumntu yishyuriye aba baturage ubwisungane mu kwivuza bigiye kuborohereza kujya bivuza igihe cyose barwaye bityo bakagira imibereho myiza.

Yagize ati "ndashima cyane ko mubyo bakora batekereza no gufasha abatishoboye, icyo bidufasha, twari tugeze kure muri mituweli, abaturage batishoboye iyo bafite ubwishingizi birabafasha, ntarwara ngo ahere munzu, hari impinduka nziza iri buze kubaho mu mibereho myiza yabo".

Isango n’Ubumuntu ni igikorwa ngaruka mwaka cyatangiye mu mwaka wa 2020 mu gihe cy’icyorezo cya covid-19 aho bitewe nuko abaturage bari bari muri guma murugo bamwe muri bo badafite ubushobozi bituma ubuyobozi bwa Isango Star n’abandi bantu bafite umutima wo gufasha bashyira hamwe kugirango batabare ubuzima bw’abatishoboye kuva icyo gihe ndetse na magingo aya.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Oct 28, 2023 - 00:28