Ba kanyamigezi bashyiriweho icyemezo cy’ubuziranenge

Abakora umwuga wo gukwirakwiza amazi bazwi nka ba Kanyamigezi, baravuga ko uyu mwuga wabo wugarijwe n’akajagari k’ababikora mu buryo butizewe aho ngo usanga bateza ingaruka zituma batagirirwa icyizere. Aba baravuga ko iki kibazo cyo kimwe n’uguhangana ku isoko mpuzamahanga ry’uyu murimo, ari bimwe mu musaruro biteze ku kuba ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB cyabashyiriyeho icyemezo cy’ubuziranenge.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere ry’ibikorwaremezo, ndetse rukaba rufite intego yo gushingira ubukungu bwarwo ku bumenyi, hashyizwe imbaraga mu kwigisha benshi amasomo ajyanye n’ubumenyingiro, nyamara ngo kugeza ubu hari ingero z’uko ababyize bakigorwa no kubona umurimo, bitewe no kutagira icyemezo cy’ubuziranenge gishingirwaho bagirirwa icyizere.

Philibert Zimurinda, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero mu kigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB, aravuga ko iyi ari imwe mu mpamvu nyamukuru bashyizeho icyemezo cy’ubuziranenge ku bari mu myuga by’umwihariko ku bakora iby’amazi, abazwi nka ba kanyamigezi.

Ati "mbere wasanganga bashaka umuntu baha akazi ko gusudira ugasanga nta munyarwanda urimo kandi bafite impamyabumenyi, buriya bumenyi bwa tekinike urabwiga mu ishuri ariko bikajyana nuko ugira ibyemezo, warakoze ibizami biteganywa n'amabwiriza mpuzamahanga y'ubuziranenge, tugamije kugirango abo bantu bagire ubushobozi bwo kubikora neza kugirango amakosa yagaragaraga agabanuke".      

Jean Claude Twagirimana, uyobora ihuriro rya ba kanyamigezi, na Clovis Hangane, ukora uyu mwuga, barahuriza ku kuba iki cyemezo kitaje kubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo gusa, ahubwo ngo no guca akajagari mu mwuga ubatunze.

Jean Claude Twagirimana ati "ntabwo twese dufite ubumenyi bumwe, hari uwabyize mu ishuri, hari uwabyigiye mu kazi, hari nundi wiyeranja kubera ko mu buzima byanze agacunga uko wabikoze nawe akabifunga, nituba dufite iki cyemezo gitangwa n'urwego rw'igihugu bizatuma akajagari gacika, ikindi nuko umuntu adashobora gukorera hano mu Rwanda gusa".   

Clovis Hangane ati "bimwe mu bibazo duhura nabyo ni ibitezwa n'abiyita bagenzi bacu babikora, kuba batazi impamvu ibyo bintu bikorwa, batazi ibikoresho bigomba gukoreshwa ku kintu agiye gukora".   

RSB, igaragaza ko kugirango uri muri uyu mwuga ahabwe icyemezo mu buryo bwizewe, bizajya bimusaba kugaragaza urwego rw’amashuri y’ize n’icyiciro cy’ibyo agiye gukora, agirwe inama hanyuma agenzurwe abone guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge gihamya ubushobozi ku bakora umwuga wo gukwirakwiza ibikorwaremezo by’amazi bazwi nk’aba plombier.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Nov 23, 2023 - 15:06