Haribazwa impamvu amadini n'amatorero n'imiryango itari iya Leta itagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage

Mu gihe ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abanyarwanda bizera abayobozi b’amadini n’amatorero ku gipimo cyo hejuru, Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baribaza ukuntu imiryango ishingiye ku myemerere cyo kimwe n’itari iya Leta itagira uruhare ruhagije mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.

kwamamaza

Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB, rugaragaza ko ubushakashatsi bwarwo ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye CRC, mu myaka itandukanye abaturage bagiye bayigaragariza ko bizera cyane ubuyobozi bw’amadini n’amatorero ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Nyamara Abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanya bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, batunguwe no gusanga muri raporo ya RGB ku bikorwa byayo by’umwaka wa 2022/2023, bigaragara ko yaba amadini n’amatorero cyangwa imiryango itari iya leta nta ruhare rufatika bagira mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abayoboke babo.

Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB, aravuga ko koko biteye isoni, gusa na none ngo umuti ni ibiganiro no kwibutsa aba inshingano.

Ati "imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango itari iya Leta, iyo uganiriye n'umu Padiri cyangwa Pasiteri cyangwa Shehe bakubwira ko hafi buri umwe muribo ahura n'abantu barenga ijana, twebwe nk'abayobozi ba Leta uko twabishaka kose ntabwo bitworohera kuko ikibajyana gitandukanye n'ikibazana iwacu, birababaje cyane ko twaba dufite abaturage basenga bangana gutyo bagataha badafite ubwiherero mu rugo.

Yakomeje agira ati "Birababaje ko twaba dufite abaturage basenga gutyo iyo miryango ishingiye ku myemerere itegereje ko batura aho kwirirwa bakora bakirirwa mu rusengero ntacyo bakora rimwe na rimwe ukabona abantu babyumvise nabi, dusigaye dufata umwanya tukaganira n'izi nzego tukazereka ibibazo bihari, tukazereka gahunda za Leta. Bumva urugendo rw'iterambere neza bakitabira ibyo basabwa kwitabira byo muri Leta byakoroha cyane".

Kugeza ubu, ibarura rusange rya 5 ku mibereho n’imiturire mu Rwanda ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi hejuru ya 97% bari mu madini atandukanye, aho Kiliziya Gatolika yihariye abayoboke bangana na 40%, ADEPR ifite 21%, Abaporotestanti 15%, Abadiventisiti 12 % Abayisilamu bangana na 2%, idini gakondo rifite munsi ya 1% mu gihe abanyarwanda batagira idini ari 390.000 bonyine.

Ibi byagateye abayobora amadini n’amatorero kurushaho gushyira imbere imibereho y’ababayobotse bakabizera, ndetse ahanini ari nabo soko y’ubutunzi bwabo, cyo kimwe nimwe mu miryango itari iya leta idakora uruhare rwayo, nyamara akenshi bakoresha inkunga bahabwa na leta y’u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 18, 2024 - 08:47