RSB irasaba abafite Amahoteli n’ahandi hahuriye n’ubucuruzi bw’ibiribwa gushaka icyemezo cy’ubuziranenge

Mu gihe kuri uyu wa kane hoteli 16 n’ibigo 2 bikora ibiryo by’amatungo aribyo byabonye icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge, ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda RSB kirasaba abafite amahoteli n’ahandi hahuriye n’ubucuruzi bw’ibiribwa gushaka icyemezo cy’ubuziranenge kuko aricyo gishimangira ko ibyo batanga byujuje ubuziranenge kabone n’ubwo baba bakorerwa ubundi bugenzuzi.

kwamamaza

Amahoteli, afite byinshi asobanuye ku bukerarugendo, nabwo bukaba ingeri nkuru mu bukungu bw’igihugu, kuko kugeza ubu ariyo itanga umusanzu munini cyane ku musaruro mbumbe w’u Rwanda, bivuze ko ari urwego rugomba kuba rukora neza kandi rwizewe cyane.

Kugeza ubu amahoteli menshi yo mu Rwanda nta cyangombwa mpuzamahanga cy’ubuziranenge afite, icyakora imyaka yari ibaye itatu, ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB, ku ubufatanye n’abafatanyabikorwa barimo ikigo cya Trade Mark Africa bari kugenzura amwe mu mahoteli n’ibigo bikora ibyo kurya by’amatungo atanga inyama zifashishwa muri za hoteli, ibyari bigamije kuzamura ubuziranenge cyane cyane bw’ibiribwa n’izindi serivise z’amahoteli mu Rwanda.

Dr. Raymond Murenzi, Umuyobozi mukuru wa RSB, aravuga ko ubundi ubugenzuzi busanzwe bukorwa ariko budahagije bityo ngo hoteli iba igomba kugira n'icyangombwa cy'ubuziranenge .

Yagize ati "ndizeza abanyarwanda yuko hoteli dufite uyu munsi ziragenzurwa umunsi ku wundi, ibyo zitanga byujuje ubuziranenge ariko na none bigomba kuzuza ubuziranenge ari uko bibonye cya cyemezo cyatanzwe kugirango bikomeze kugira nicyo cyizere ku rwego mpuzamahanga".  

Bamwe mu bayobozi b’ibigo 18 byageze kuri iki cyemezo cy'ubuziranenge, baravuga ko byababereye urugendo ruhenze gusa rwarashobotse kandi rufite akamaro.

Umwe yagize ati "uretse ubushake umuntu aba afite ariko ntabwo ari urugendo rworoshye, amafaranga umuntu agomba kubishyiramo ndetse n'abantu bajijutse bagomba kubikoramo n'amahugurwa atangwa ni amafaranga, birahenze cyane ariko bifite akamaro gakomeye kubera ko umuntu ahita yigirira icyizere ndetse n'abakiriya baza bakaza bagufitiye icyizere".     

Ku rundi ruhande, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, arashimira aba, ariko akabasaba kudatezuka ku mitangire ya serivise bitwaje ko bafite ikirango cy’ubuziranenge.

Yagize ati "ntabwo ikirango cy’ubuziranenge aricyo bwenjye nta nubwo ari icyo gukora neza, ikirango cy’ubuziranenge gishobora kuguha uburenganzira bwo gukora wagikorera ukakigaraho ariko iyo umaze kukibona ntabwo ugomba kugenda ngo ukibike ngo usubire mubyo wakoraga mbere kuko nubundi ubugenzuzi burakorwa kandi buhoraho byaba byiza ukomeje ugakora ukagaraza ko icyemezo wahawe ko wagihawe ugikwiye, umukoro ni ugukomeza gukora neza".  

N’ubwo aya mahoteli yose yahawe icyemezo cy’ubuziranenge ntibivuze ko aribwo atangiye gukora, ahubwo ubusanzwe akorerwa ubugenzuzi harebwa ko mu byo batanga cyane cyane ibyo kurya n’ibyo kunywa ntabirimo bishobora kugira ingaruka ku babyakirizwa.

RSB igaragaza ko n’ubwo hoteli 16 n’ibigo bibiri bikora ibiryo byamatungo aribyo byahawe icyemezo cy’ubuziranenge, mu myaka itatu ishize hagenzuwe ibigo bigera kuri 60.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jun 2, 2023 - 09:15