Nyanza: MUDEDERI ufite ubumuga bukomatanyije arasaba ubufasha bwo kwivuza.

Umuturage witwa MUDEDERI Rehema ufite ubumuga bukomatanyije aravuga ko yifuza ko abayobozi cyangwa abagiraneza bamufasha akavuzwa, akanahabwa igare ry’abafite ubumuga kuko abayeho mu buzima butamworoheye. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko akwiye kubanza akava mu muhanda bagakomeza kumuha ubufasha bari baratangiye kumuha.

kwamamaza

MUDEDERI Rehema ni umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije, burimo ubw’ingingo, n’ibibazo by’indwara zo mu mutwe. Agaragara mu mihanda yo mu Mujyi rwagati i Nyanza, aho agenda mu buryo butamworoheye kuko nta gare ry’abafite ubumuga ryakabimufashijemo.

Avuga ko yifuza ko yafashwa kuvuzwa, ndetse no kubona n’ibibindi bijyanye n’imibereho ye ya buri munsi, nawe akabaho atekanye.

Mu kiganiro na Emmanuel Rukundo; umunyamakuru w’Isango Star mu ntara y’Amajyepfo, yagize ati: “urabona nk’ubu nshaka nk’ibyo kurya nabyo ntabwo mpfa kubibona. Singira aho kuba, singira inzu yo kubamo, ugasanga rero ikibazo cyanjye ntabwo bacyumvishe, mpereye ku Murenge, no ku Mudugudu narahageze ariko ukabona nta kintu banshubije.”

“nashakaga ngo mumfashe noneho nanjye ndebe ko nabona ubufasha mbone uko njya nivuza, mbone n’inzu yo kubamo, kugira ngo nzanjye mbona icyo kurya mbone nuko nakwivuza buriya burwayi buntura hasi, nkajya kwivuza kuri ibyo bitaro bikuru bavura uburwayi bwo mu mutwe noneho ngakira.”

KAYITESI Nadine; umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko Mudederi akwiye kubanza akava mu muhanda noneho bagakomeza kumuha ubufasha bari baratangiye kumuha.

Ati:“Ubufasha bw’ubuvuzi twari twaratangiye kubumuha, duheruka kumuvuza Knombe, twamuvuje I Butare, ariko Mudederi ntashaka kuguma mu rugo muri iyi minsi. Kumuvuza byo ubufasha twarabumuhaye, ubufasha bundi ashaka twamufasha ari mu rugo, tugafasha iwabo.”

“ abaye ari ubundi bufasha butari ubwo, nabwo yaza tukabumuha ariko akava mu muhanda. Atwemereye akabana na Nyina, twamukurikiranira hariya kandi ndibaza ko ntacyo yabura.”

Mudederi agaragaza ko aramutse avujwe agakira, agahabwa igare ry’abafite ubumuga, yateza imbere igihugu nawe ubwe nk’abandi. Abinyujije mu gukora imishinga iciriritse y’ubucuruzi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Apr 26, 2023 - 12:55