Ababyeyi bagomba gufasha abana gukoresha neza ikoranabuhanga

N’ubwo ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abana baravuga ko abana bakwiye gukoresha ikoranabuhanga neza babifashijwemo n’ababarera kuko hari bamwe batereranwa bikaba byabateza ibibazo.

kwamamaza

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza mu bice byinshi bitandukanye by’ubuzima bw’abantu imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana yo iravuga ko ikoranabuhanga mu gihe rikoreshejwe nabi rishobora guteza ibibazo ku mwana kuko bituma ubwenge bwe budakura neza ngo bwaguke ariko ashobora kugiriraho ibibazo birimo n’icuruzwa ry’abantu.

Ku murongo wa telephone Isango Star yavuganye na Ishimwe Benjamin ushinzwe ubujyanama mu mategeko muri Coalition Umwana ku isonga, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abana mu Rwanda.

Ati "umwana w'uruhinja utarageza ku myaka 2 nta kintu na kimwe ashobora kuba yakwigira kuri mudasobwa, ikibazo gikomeye nuko usanga twebwe dufata abana tukabashyira imbere ya television twibwira ngo ari kwiga, ahubwo we aba akeneye umwanya wawe". 

Ku kuba abana bakoresha ikoranabuhanga neza buri mubyeyi asabwa gukurikirana umwana we, ariko bamwe mu babyeyi bavuga ko bitoroshye kuko usanga bigoye kumenya ibyo abana bari gukora isaha ku isaha.

Umuganga ushinzwe imyitwarire n’imitekerereze ya muntu Nsengiyumva Athanase we avuga ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko rigomba gukoreshwa neza.

Ati "ikoranabuhanga ni ryiza ariko rikwiye gukoreshwa mu buryo bwiza, iyo rikoreshejwe mu buryo bubi ritera ibindi bibazo, hari uburyo abantu batakitekerereza, batagikoresha umutwe wabo mu gutekereza kuko hari ikoranabuhanga riribubikore, ibyo bigabanya ubushobozi bwo gutekereza, bigabanya ubushobozi bwo gufata mu mutwe, bigabanya ubushobozi bwo kuba wagira ibyo wikorera". 

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2019 bwagaragaje ko abana bakoresheje ikoranabuhanga neza babasha kuvumbura ibintu byinshi ariko mu gihe barikoreshe nabi batakaza ubushobozi bwo kwitekerereza.

Ku bantu bakunda gukoresha ikoranabuhanga bashobora kurwara indwara yitwa nomophobia iterwa no kumara umwanya munini utari ku ikoranabuhanga bikagutera guhangayika.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 30, 2023 - 14:27