Iburasirazuba: Urubyiruko rweretswe indangagaciro z'iterambere

Urubyiruko rwo mu ntara y'Iburasirazuba ruvuga ko nyuma y’ibiganiro ku murimo bahawe, rutari ruzi ko indangagaciro yo gukunda umurimo no kwirinda ingeso mbi ari urufunguzo rutuma umuntu abasha gutera imbere.

kwamamaza

Ibi biganiro ku murimo byiswe Career Orientation byateguwe na Minisiteri y'urubyiruko, byitabiriwe n'urubyiruko na ba rwiyemezamirimo batandukanye mu ntara y'Iburasirazuba. Binyuze mu buhamya bw'abarwiyemezamirimo bafite aho bageze nyuma yo gutangirira ku busa ndetse n'inararibonye, urubyiruko rweretswe icyo rugomba kwibandaho kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere.

Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close umuganga akaba n'umuhanzi ati "ibanga ryo kugira icyo ugeraho ni ugukora cyane".  

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi biganiro ku murimo byiswe Career Orientation biganjemo abanyeshuri, bavuga ko wabaye umwanya wo kubereka inzira igana ku iterambere ariko bagashimangira ko indangagaciro zo gukunda umurimo no kwirinda ingeso mbi, aribyo beretswe ko bizabafasha kugera ku byo bifuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko, Umutoni Sandrine, avuga ko nka Minisiteri bafite intumbero yo gutuma urubyiruko rw'u Rwanda rumenya amashirwe rwahawe kugira ngo ruyabyaze umusaruro ariko akarusaba gukoresha umwanya warwo neza kuko nawo ari igishoro gikomeye rufite.

Ati "turashaka ko urubyiruko rwacu rujye rugira inyota yo kwiga kujya gushaka amakuru no kumenya ngo hano hari amahirwe runaka nshobora kugeraho ariko ugomba kuba ufite ikinyabupfura, dukeneye umuntu wiga kandi akiga vuba kandi ukoresha igihe neza". 

Urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw'intara y'Iburasirazuba rusaga 1000, rurimo urw'abikorera bakiri bato, abanyeshuri, urubyiruko ruciye ingando, abanyempano ndetse n'abandi batandukanye nirwo rweretswe uko rwakwitegura kujya mu mwuga hakiri kare hamwe n’indangagaciro zikenewe kugira ngo ruzavemo abakozi b’ingirakamaro Igihugu gikeneye mu cyerekezo 2050.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Nov 3, 2023 - 20:31