Nyaruguru: Abigisha mu marerero bagaragaje ko babangamiwe n’ubuke bw'ibikoresho none babihawe

Mu Karere ka Nyaruguru nyuma y’amezi icyenda abigisha mu marerero bagaragaje ko babangamiwe n’ubuke bw’ibikoresho, ubu barishimira ko bakorewe ubuvugizi bakaba batangiye guhabwa ibirimo amasafuriya n’ibindi.

kwamamaza

Mu mezi icyenda ashize, nibwo bamwe mu bigishaga mu marero yo muri aka karere ka Nyaruguru bagaragaje ko bafite ubuke bw’ibikoresho birimo amasafuriya, ibikombe, amasahani n’ibiyiko ku buryo byasabaga ko bamwe mu bana barisha intoki abandi barisha ibiyiko. Hakaba n’ubwo bakoresha kimwe ukabona ko bibatonda.

Icyo gihe Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assoumpta yari yagaragaje ko bafatanyije n’ababyeyi, bazarebera hamwe ibyaburaga bigashakwa.

Yagize ati "ntabwo nakemeza ko bihagije ariko ku bufatanye n'ababyeyi twazajya inama tukareba ibindi bikenewemo tukabishakira ibisubizo".  

Nyuma yo kubona ibyaburaga, umukozi wa Young Women Christian Association (YWCA), Caline Akure ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze basuye aya marerero banayagenera ibikoresho bimwe mu byo yaburaga cyane ko ngo bagaragazaga ko bibabangamiye.

Caline Akure yagize ati "baratubwiye bati nubwo twishyira hamwe tukazana ibyo guteka ariko ibyo dutekeramo nta bihari cyangwa byarashaje, bavuga bati ariko ntabwo dufite aho abana bicara, twabahaye amasafuriya, tubaha imikeka yo kwicaraho, tubaha n'amakayi yo kwandikamo, turiteguye ko amarerero guhera ubungubu agiye gukora neza".    

Abigisha muri aya marerero bahawe ibikoresho, bavuga ko bigiye kubafasha kuko bije byari bikenewe.

Umwe yagize ati "twaburaga icyo dutekeramo tukajya gutira nk'umuturanyi ufite isafuriya nini ariko ikibazo cyo gutekeramo kirakemutse n'icyo kuba twakicazaho abana".  

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assoumpta, avuga ko ibikoresho bije byari bikenewe muri aya marerero yo mungo, ababihawe bagasabwa kubifata neza.

Yagize ati "ibi bikoresho twari tubikeneye kuko aya marerero yaturutse mu bushake bw'ababyeyi, ababyeyi aho bahurira mungo z'abantu bagashyirayo irerero akenshi usanga ibikoresho bidahagije, turashimira uyu mufatanyabikorwa dufatanya muri gahunda y'amarerero,YWCA ku bikoresho baduhaye ni ibintu twishimiye cyane kandi tunishimiye ko bizagera no mu tundi tugari, turasaba ko babifata neza ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa nkuko basanzwe babikora".     

Mu Karere ka Nyaruguru, hari amarerero 1031 akorera mungo z’abaturage n’andi 77 akorera mu bigo by’amashuri.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Apr 28, 2023 - 08:29