Abagore barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu karere ka Nyagatare kurwego rw’igihugu kuruyu wa Gatatu wibanze ku nsanganyamatsiko yiganjemo ko abagore n’abakobwa bakwiye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakiri hasi kukigero cya 48% mugihe abagabo bo ari 62%, ibi byatumye abagore bo mu karere ka Nyagatare biyemeje ko barushaho gufashwa mu gukoresha ikoranabuhanga.

kwamamaza

Uyu munsi mpuzamahanga w'umugore wizihijwe mu Rwanda kunshuro ya 48 wagarutse kunsanganyamatsiko igira iti "ntawe uhejwe guhanga udushya n'ikoranabuhanga mu iterambere" ibi nibyo byatumye abagore bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira ibyo bamaze gukora mu kwiteza imbere.

Madamu Nyirajyambere Belancille uhagarariye inama y'igihugu y'abagore mu Rwanda yavuze ko abagore n'abakobwa bakwiye kuba nyambere bakitabira ikoranabuhanga bakamenya guhanga udushya kuko abanyarwandakazi bakiri hasi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati "kubera umuco wari warabahejeje inyuma ntabwo bitabiraga gukoresha ikoranabuhanga, niyompamvu dukangurira abagore n'abana b'abakobwa kwiga ikoranabuhanga kugirango bajye bafasha ba babyeyi batagize amahirwe yo gutunga iyo telephone, ikigereranyo cyagaragaje ko miliyoni 3 z'abanyarwanda batazi gusoma no kwandika iyo mibare igenda igaruka kuri ya mpamvu ituma na wa mugore ashobora kwisanga muri iyo mibare ituma adatunze telephone".     

Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo Madame Ingabire Paula yavuze ko ari amahirwe ku gihugu kuko giha umwanya umugore kugirango arusheho kwihutisha iterambere abagore bakaba basabwa kubibyaza umusaruro.

Yagize ati "imibare tumaze iminsi turebera hamwe igaragaza ko tugifite umubare muke w'abanyarwanda bafite telephone zigezweho, hari byinshi birimo birakorwa, kimwe mu biri gukorwa ni ukureba uburyo bakoroherezwa uburyo babona izo telephone mu bice byinshi cyane, uyu munsi imbogamizi ya mbere ituma na telephone zigendanwa zigezweho abanyarwanda batazitunga ni igiciro cyazo".       

Kugeza ubu mu Rwanda abagore bakoresha ikoranabuhanga bangana na 48% naho abagabo bakaba ari 62%.

Uyu munsi mpuzamahanga w'umugore watangiye kwizihizwa ku isi mu 1972 ukaba umaze imyaka 51,mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1975 ubu ukaba wizihijwe ku nshuro ya 48.

Inkuru ya Emelienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 9, 2023 - 06:39