Nyanza - Kigoma: Bangiza amatiyo y'amazi ngo abajya kuvoma batabanyurira mu mirima

Mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, baravuga ko babangamiwe n'abafite imirima inyurwamo n’amatiyo y’amazi, bayatema banga ko abaturage babanyurira mu mirima bajya kuvoma bigatuma babura amazi.

kwamamaza

Mu mudugudu wa Kigoma, mu kagari ka Butansinda muri uyu murenge wa Kigoma, ni ho hari aba baturage bavuga ko bari bafite ivomero rusange, nyuma riza kubura amazi bigizwemo uruhare n'abahinzi biganjemo ngo abamikoro bafite imirima inyurwamo amatiyo y'ayamazi, barayatemye biviramo abaturage bose kuyabura mu gihe kingana n'umwaka.

Umwe ati "barayatemye, bahora bayatemera mu kabande amazi tukagenda tuyabura gutyo". 

Icyifuzo cy’aba baturage ngo nuko basanirwa iri vomero bakongera kubona amazi meza hafi yabo kuko bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka.

Undi ati "turasaba ubuyobozi ko bwaza bukatwegereza amazi tukajya tubona amazi yo gukoresha". 

Ni ikibazo Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko bagiye kungenzura, n'imiyoboro yangijwe igasanwa ariko na none abayangiza bakigishwa.

Ati "twari tutarabona ushinzwe kubisuzuma ariko turimo turamushaka bizahita bikemuka, ntabwo bakwiye kujya baca amatiyo bahinga, bajya bareba bagafatanya n'ubuyobozi kurinda ayo matiyo kugirango nabo bitabagiraho ingaruka zo kubura amazi".  

Leta y'u Rwanda yihaye intego y'uko bitarenze uyu mwaka wa 2024, buri muturarwanda azaba agerwaho n'amazi meza. Aba baturage bavuga ko kuba n'aho ibikorwa remezo byayo byagejejwe nk'aha muri Kigoma bamwe babyangiza, bishobora kuzakoma mu nkokora iyi gahunda.

Inkuru ya RUKUNDO Emmanuel / Isango Star Nyanza

 Jan 15, 2024 - 13:30