Urubyiruko rudafite inkomoko rukomeje guhura n'ihungabana rihoraho

Nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ibaye haracyagaragara ihungabana rishingiye ku mateka mu byiciro bitandukanye by’umwihariko urubyiruko rwayirokotse kuri ubu rutazi inkomoko yarwo ruvuga ko rukibangamiwe n’iri hungabana ndetse n’imibereho mibi, rugasaba kwitabwaho n’inzego zibishinzwe.

kwamamaza

Mu bibiganiro byahuje Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu n’urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bagarutse ku rugendo rwo komora ibikomere, mu byagarutsweho harimo  n’ikibazo cy’abana badafite inkomoko bisanze badafite ababyeyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bavuga ko iyo bitekerejeho bituma bakomeza guhura n’ihungabana.

Umwe yagize ati “akenshi na kenshi usanga aho ari yigunze, ugasanga aritekerezaho, avuga ati ndi uwo kwande, icyo kintu kikakubata”.

Undi yagize ati “byangizeho ingaruka nyinshi kuko sinabashije kwiga, umuryango narerewemo wari warabimpishe baza kubimbwira maze gukura kwiyakira birananira nsa naho njya mu muhanda mfatwa ku ngufu nterwa inda mfite imyaka 15”.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda RBC kivuga ko iki kibazo kiri hejuru mu rubyuruko kandi gishobora no kuba uruhererekane kuko benshi muri bo Jenoside yabaye aba bana bakiri bato nkuko bivugwa na Nancy Misago umukozi wa RBC ushinzwe agashami k’indwara zo mu mutwe.

Yagize ati “iki ni ikibazo kimwe mu bibazo dufite by’ingutu iby’inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abana bafite uburyo bumwe cyangwa ubundi bakozweho n’aya mateka ya Jenoside, bariya ni abana badafite amateka, badafite n’amakuru ku nkomoko zabo ku babyeyi bombi ku miryango yabo , mu bibazo byagiye bigaragazwa harimo n'uru rubyiruko rusa naho rwihariye rufite amateka adasanzwe, ni itsinda rikenewe kwitabwaho mu buryo budasanzwe”. 

Ibindi bikigora uru rubyiruko rutagira inkomoko ni ukugira imibereho mibi harimo no kubura aho kuba bakifuza gufashwa.

Umwe yagize ati “icyifuzo abana badafite inkomoko bafite ibibazo byinshi bafite n’agahinda mu mutima iyaba wenda badushakiraga aho tubarizwa, abana badafite inkomoko bakabona aho baba”.

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu MINUBUMWE, ivuga ko hari gahunda yo kwita kuri uru byiruko by’umwihariko hashingiwe ku bushakashakatsi iteganya ku bakoraho nkuko bivugwa na Clarisse Munezero umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE.

Yagize ati “ibyo turimo tugerageza gukora turimo turita cyane cyane ku buzima bwo mu mutwe, ni gahunda tudashobora gukora twenyine nka Minisiteri ahubwo ni gahunda dufatanya n’imiryango itandukanye cyane cyane imiryango ibimenyereye, mubyo tubasaba nuko bita cyane kuri ibyo byiciro, bigaragara yuko bigifite ibibazo bikomeye cyane cyane ibyihungabana, turabatekereza kandi ntabwo tuzabibagirwa”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) muri 2018, bwo bwagaragaje ko imiterere y’ikibazo cy’ihungabana cyugarije Abanyarwanda ku kigero cya 3.6%, mu gihe iryo hungabana ryugarije 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Imibare  ya Unit Club Intwara rumuri  igaragaza ko ibikomere bituruka ku mateka ku rubyiruko rutazi inkomoko biri ku kigero cya 99% naho abakomoka ku babyeyi basambanyijwe muri Jonoside bari ku kigero cya 69%,urubyiruko rukomoka ku babyeyi badahuje ubwoko ni 43% naho abavutse ku babyeyi bakoze Jenoside bafite ibikomere biri ku kigero cya 35%, abavutse nyuma ya Jenoside bafite ihungabana ku kigero cya 14%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 22, 2023 - 08:41