Nyamasheke: Abahinzi ba kawa bahawe ishwagara yo kurwanya ubusharire bw'ubutaka

Abahinzi ba kawa bo mu karere ka Nyamasheke barishimira kuba baratekerejweho, kuko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB, hagasangwa ubutaka bwarashaririye bigateza umusaruro mucye, ubu bari guhabwa ishwagara n’amafumbire yo kwifashisha mu kuzamura umusaruro n’umwimerere w’ikawa bahinga.

kwamamaza

Ni ubushakashatsi bwakozwe k’ubuso bw’ubutaka buhingwaho ikawa mu ntara y’Iburengerazuba, aho hasanzwe mu duce dutandukanye ubutaka bwarashaririye, ibi ngo byateraga umusaruro mucye, ndetse bimwe mu biti by’ikawa bikuma bitarera.

Niyibeshaho Annanie, Umukozi mu ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere akanayobora ishami ry’ibihingwa ngengabukungu mu karere ka Nyamasheke yavuze ko ubu bushakashatsi bugiye gufasha abahinzi bose b’ikawa kuko ibikenewe ngo ubutaka busubirane umwimerere bagiye kubihabwa.

Yagize ati "ubushakashatsi bwagaragaje yuko ubusharire bw'ubutaka buri hagati ya 4 na 5 bityo bukaba bugomba gukosorwa kugirango igihingwa cya kawa kibashe kubona intungamubiri zigitunga aho bahinga hose ku misozi n'abaturage tubashishikariza gukoresha ishwagara cyane cyane ko nayo yashyizwe muri gahunda ya nkunganire, icyari gisigaye rero hari ku ikawa, ubu bushakashatsi  buzafasha abahinzi gutuma ikawa yabo nayo ibasha kumererwa neza kuko ubutaka buzaba bukosoye".  

Abahinzi b’ikawa bahurira ku kuba iyi shwagara izakorana neza n’amafumbire bikazamura umusaruro w’ikawa bahinga.

Umwe yagize ati "iyi shwagara ibaye igisubizo ku bahinzi ba kawa,izatwunganira kurwanya ubusharire mu ikawa zacu, izatwunganira nidukoresha ifumbire mva ruganda, yari ikenewe ije tuyikeneye".  

Mukiza Philoten uhagarariye umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyamasheke muri kompanyi nyarwanda igurisha ikawa mu mahanga RWACOF, yavuze ko ikawa bakenera igomba kuba ifite ubuziranenge buturuka ku kuba yafashe intungagihingwa ziba mu butaka no mu mafumbire baba batanze.

Yagize ati "kugirango rero twongere umusaruro w'ikawa dukora tugomba gufasha ibiti by'ikawa buno bushobozi bwo gufata neza intungagihingwa ziri mu mafumbire dutanga, inzira imwe yonyine yo kunyuramo ni ukubanza tukagabanya ubu busharire buri mu butaka, twafashe rero umwanzuro wo gutanga iyi shwagara kugirango tugabanye buno busharire buri mu butaka bwacu noneho n'ifumbire tuzatera nyuma yaba mva ruganda, yaba imborera ibiti by'ikawa bishobore gukuramo itungagihingwa zihagije noneho turebe ko mu myaka iri imbere tuzabona umusaruro wisumbuyeho".    

Ubu bushakashatsi ku busharire bw’ubutaka bwakorewe kuri site 18 zibarizwamo amakusanyirizo n’inganda by’ikawa bya kompanyi Nyarwanda iyigurisha mu mahanga aho abahinzi bose bafite ibiti byikawa ahagaragaye ubusharire bazagenda bafashwa kubona ishwagara n’amafumbire byo kwifashisha mu kurwanya ubusharire mu butaka.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Nyamasheke

 Oct 17, 2022 - 07:59