Abagabo barasabwa kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Muri gahunda y’iminsi 16 yagenewe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abantu bose barasabwa kugira uruhare mu kurwanya iri hohoterwa, kuko rigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

kwamamaza

Nkuko bamwe mu banyarwanda babivuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ariko ibi ntibikwiye kuba intero n’inyikirizo kuko usanga bamwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa ariko ugasanga baracecetse ngo amarira adatakara.

Bamwe mu baturage bavuga aya magambo kuko usanga abagabo bahishira ihohoterwa bakorerwa, nyamara nabo bakwiye kubivuga bakarenganurwa nkuko bivugwa na bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera babivuga.

Umwe ati "abenshi bapfa kigabo, bakavuga bati ninjya hariya ku karumbanda nkigaragaza ngo umugore yampohoteye, amarira y'umugabo atemba ajya munda, ukavuga uti ninjya hariya ndaba nigaragaje".  

Undi ati "bapfira ifiyeri akavuga ati ningenda nkabivuga birambera bibi bansuzugure bavuge ko umugabo ategekwa n'umugore". 

Muri iyi minsi 16 ya gahuda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abantu bose basabwa kurwanya iri hohoterwa kuko rigihari ariko n’abagabo basabwa kudahishira ihohoterwa bakorerwa, nkuko bivugwa na Minisitri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine.

Ati "iyo ugiye mu mibare umubare w'abakobwa n'abagore uracyari hejuru cyane niyompamvu ariho dutinda bitavuze ko hari abagabo nabo bahohoterwa ariyo mpamvu mu bufasha butangwa uwahohotewe uwo ariwe wese agomba guhabwa ubufasha bukwiye, abagabo bakwiye kumva ko niba ahuye n'ikibazo agomba kukigaragaza".  

Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda byagaragaye ko mu ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Bugesera aritwo dufite abantu benshi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse ni naho haboneka abana benshi baterwa inda bakiri bato.

Muri raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF igaragaza ko abagore 233 bangana na 98% bagejeje ibirego kuri Isange one stop center, mu gihe abagabo batanze ibirego ari 4 bingana na 2%.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 29, 2023 - 08:57