Nyanza: Babangamiwe n’ikimoteri cy’imyanda kiri hafi yaho batuye

Abatuye mu Murenge wa Busasamana baravuga ko babangamiwe n'ikimoteri kimenwamo imyanda kiri hafi y'abaturage kuko kibateza umunuko n'amasazi aza mu ngo zabo akaba yabatera indwara zitandukanye. Icyakora Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gusuzuma iki kibazo nuko kigahabwa umuti urambye.

kwamamaza

Mu Kagari ka Busasamana, i Kibinja muri Ngorongari niho hari iki kimoteri. Abaturage bavuga ko kibabangamiye kuko kiri hafi y'ingo zabo kandi batewe impungenge n’umunuko n'amasazi bikivamo kuko bishobora kubatera indwara zirimo iz'ubuhumekero n'iziterwa n'umwanda.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ikintu kitubangamiye cyane ni kiriya kimoteri cy’ibishingwe kuko gifite umunuko mubi n’isazi.”

Undi ati: “ ikintu klitubangamiye ni uko haza amasazi menshi nuko ugasanga ahantu hose, ku biryo amasazi aruzuye. Umunuko rero ukunda kumvikana ,mu masaha ya saa kumi n’ebyiri.”

“baragiye bagishyira hafi ya kano z’abantu. Inkari ziturukamo ziragenda zikivanga n’amazi abantu banywa. Usanga hari ibintu byo kwa muganga bazanayo nk’inshinge noneho abana bakajya babizana ugasanga bari kubibangamo imipira! Za gats babyarisha ababyeyi bakayabangamo imipira! Noneho ugasanga abana bose b’inaha bararwaye.”

Bifuza ko bagakwiye kwimurwa hafi y'iki kimoteri cyangwa hagashakwa umuti ukoreshwa muri iyi myanda ukagabanya umunuko n'amasazi.

Umwe ati: “ubundi ikimoteri nticyagaturanye n’abantu ahubwo bakagiye bagashaka ahantu bagishyira nko mu ishyamba cyangwa ahantu hataba abantu. Cyangwa se bakaza bakatwimura.”

Undi ati: “turifuza ko bareba uko twareka kunukirwa cyangwa bakatwimura.”

KAYITESI Nadine; Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, avuga ko bajya kugira igitekerezo cyo gushyiraho ikimoteri rusange kimenwamo imyanda bari bakurikije ibipimo bisabwa. Ariko ubu bagiye gukora ubugenzuzi bugamije gukemura ikibazo.

Ati: “bose twari twagerageje kubimura ndetse n’abafite ubushobozi bakimuka ariko tugafatanya. Abo bakeya rero nibaza ko tuzabasura tukareba uburemere bwo kubangamirwa cyane kuko nibaza ko ari bishya muri iyi minsi kuko twari twagerageje kuzuza intera irimo kugira ngo kibe kitababangamiye.”

Yongeraho ko “ikindi ni ukunoza imikorere ya kiriya kimoteri kuko ntabwo imikorere yacyo…turimo turagerageza kunoza uburyo bakora kuburyo nimyuka cyangwa ibindi bintu bituruka mo imbere bidashoboira gusohoka. Nibyo turi gukorana n’ugicunga.”

Avuga ko n’abana binjiramo bitazongera kuko hari abaca mu rihumye abakirinda.

Ati: “ariko ni umukoro wacu wo kongera kubabwira kuko ntawe wemerewe kwinjiramo, noneho ari umwana. Ibyo byo turaza kubikurikirana nuko turebe kuko abana ntibari bakwiye kwinjiramo.”

Imyanda imenwa muri iki kimoteri ni ibora n'itabora iba ivuye mu mujyi wa Nyanza no mu bindi bice by'imirenge iwegereye. Iyo ihageze buri kiciro kiratunganwa hagakorwamo ibindi bibyazwa umusaruro.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Dec 4, 2024 - 14:44