Mu Banyarwanda harimo abambara bitaboneye umuco Nyarwanda - Ubushakashatsi

Mu gihe ubushakashatsi bw’Inteko y’umuco bwagaragaje ko mu banyarwanda harimo abambara bitaboneye umuco nyarwanda, bamwe mu baturage bavuga ko iyi myambarire akenshi itavugwaho rumwe ibabangamira ndetse ngo hakenewe ingamba zituma buri wese yambara ibitabangamira abandi.

kwamamaza

Urayeneza Potien, Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku muco mu nteko y’Umuco, aravugo ko nyuma y’uko imyambarire y’Abanyarwanda cyane cyane abakiri urubyiruko iteje impaka, bahisemo gukora ubushakashatsi ngo bamenye ibihari by’ukuri ndetse ngo abakoreweho ubushakashatsi hari ibyifuzo bagaragaje.

Yagize ati "muri iyi minsi ingingo y'imyambabarire usanga itavugwaho rumwe bigateza urujijo, usanga bamwe bari kuvuga ko imyambarire nta kibazo ifite, abandi bakavuga ko ifite ikibazo, nibyo byatumye inteko y'umuco ishaka kumenya nyirizina Abanyarwanda babona gute imyambarire yabo ariko hagamijwe gufata ingamba zafasha mu gusigasira imyambarire iboneye kugirango imyambarire yatuma umuco nyarwanda utokozwa ikimumirwe mu muryango Nyarwanda".      

Ku rundi ruhande bamwe mu baturage baravuga ko imyambarire babona mu muryango nyarwanda iteye inkeke ku muco w’igihugu nk’u Rwanda ndetse ngo hakenewe itegeko rihwitura abambara ibyo aba bavuga ko bidakwiye ku munyarwanda.

Umwe yagize ati "ibintu byarenze inkombe bashiki bacu bambara ubusa ugasanga yambaye agakabutura, wenda ashobora kukambara byibura akarenzaho n'ijipo, ariko noneho akuraho n'ijipo akakambara konyine".

Kuri Amb. Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w’Inteko y’Umuco mu Rwanda, ngo itegeko rigiyeho byafasha ariko ngo mbere na mbere ubukangurambaga.

Yagize ati "umuco wa buri gihugu uba ufite ibyo wemera nibyo wanga hari indangagaciro na kirazira, ayo ni amategeko aba akubiye mu ndangagaciro na kirazira, biramutse byanditse byaba ari byiza nabyo byaza bituma indangagaciro na kirazira z'umuco bishyirwa mu bikorwa".

Ibyavuye mu bushakashatsi mu mwaka wa 2022-2023 bw'inteko y'umuco mu Rwanda ku muco nyarwanda n'indangaciro zabo, harebwe ku ngingo zitandukanye zirimo n'imyambarire y'abanyarwanda mu ndorerwamo y'umuco n'iterambere, maze ku kibazo cyabazaga uko imyambarire y'abanyarwanda imeze muri iki gihe 76,6% mu babazwaga basubiza ko ari myiza naho 23,4% bavuga ko igayitse, ababajijwe muri ubu bushakashatsi kandi 94,8% meje ko babonye bamwe mu banyarwanda bambaye mu buryo bugayitse naho 5,2% bonyine bavuga ko ntabo bigeze babona.

Ni mu gihe kandi ubu bushakashatsi bwagaragaje ko icyiciro cyagaragajwe nk'icyambara mu buryo bugayitse kurusha ibindi ari urubyiruko aho byagaragajwe na 90,2% by'ababajijwe bose, 68,5% by'ababajijwe kandi bavuze ko imyambarire igayitse igaragara ku bakobwa 44,6% bavuga ko iyi myambarire igaragara ku bagore naho 25% bavuga ko igaragara ku basore naho 5,4% igaragara ku bagabo. 

 Inkuru ya Gabriel Imaniriho/ Isango Star Kigali

 Aug 3, 2023 - 08:54