Nyanza: Imibare y'uko ibipimo bya NST1 bihagaze iratanga umukoro

Mu gihe Leta y'u Rwanda iherutse gutangiza uburyo bwo gufasha umuturage bumukura mu kiciro kimwe cy'imibereho ajya mu kindi, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza burasaba uruhare rwa buri wese mu kwesa intego za NST1, cyane cyane ubukene bukiri kuri 46.5% muri aka Karere.

kwamamaza

Imyaka irindwi Leta yari yihaye ngo umuturage abe avuye mu bukene bukabije, irabura amezi ngo ibe irangiye hagenzurwe niba intego zari zikubiye muri NST1 niba zareshejwe.

Mu Karere ka Nyanza imibare igaragaza ko imirire mibi n’igwingira 32% babigeza kuri 23.5%, intego ari ukugera kuri 19%. ubukene bukabije buri kuri 16% bugomba kuba 1%. abakennye ni 46.50%, bagomba kuba 15%. Ababyaye imburagihe ni 564, muri NST1 bagomba kuba ari 0. Abagerwaho n’amazi meza, ni 78.90% bagomba kuba 100%.

Meya Ntazinda Erasme agasanga hakenewe ubufatanye bw’abayobozi, abafatanyabikorwa, n’abaturage kugira ngo ibi bipimo n’ibindi bikiri inyuma bigezwe ku ntego yifuzwa.

Yagize ati "hari intego za NST1 tutarageraho ndetse hari n'izo tugifite urugendo rurerure, ibicanwa dukoresha inkwi turacyari inyuma cyane ku kigero kirenga 90% y'abakoresha inkwi kandi intego twagakwiye kuba munsi ya 40%, abakoresha interineti turi hafi kuri 1% twakagombye kugera kuri 30%, icyo dusaba nuko twese twashyira ingufu hamwe n'abaturage ubwabo dufatanye twese turebe igikenewe tukigereho mu buryo butagoranye kandi bwihuse".  

Iyi mibare y’ibipimo bya NST1 muri aka Karere igaragaza ko abafite amashanyarazi ya REG ari 35.20%, bagomba kuba 80%. Abo ageraho bose ni 51% bagomba kuba 100%. Abarondereza ibicanwa ni 65.2% bagomba kuba 80%.

Abafatanyabikorwa bahakorera kugeza ubu, batanga icyizere cy’uko izi ntego zizagerwaho bashingiye ku igenamigambi bafite.

Umwe yagize ati "icyizere cyo kirahari kubera ko birashingira ku bushake bituma abantu bazamura ku rwego rw'ubukungu, turabona ko imbaraga ni zishyirwa cyane muri gahunda yashyizeho ni kimwe mubyo mbona byakihutisha iterambere".   

Undi yagize ati "icyo tugiye gukora tugiye gufasha buri rugo ruri munsi y'umurongo w'ubukene aho tuzajya duhereza inkunga y'amafaranga, umuturage iyo tumuhereje amafaranga tumuhereza amahirwe yo kugirango ahitemo ikintu cyamufasha kwikura mu bukene".     

Kugeza ubu abatunze telefoni zigendanwa mu karere ka Nyanza ni 69.3% bagomba kuba 80%. Abatunze Radio ni 74.5% bagomba kuba 95%.

Mu bipimo bihagaze neza, harimo icy’abajya mu ishuri bangana na 99.6% bagomba kuba 99.9%.

Hari icy’abagira uruhare mu gutanga ibitekerezo, bangana na 88,1% bagomba kuba 90%. Abava mu mushuri abanza ni 0.7%, intego yari ukubagabanya ku kigero 1.2%. Ayisumbuye ni 0.6% bari kuba 1.7%.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza

 May 12, 2023 - 08:42