RDB yabajijwe impamvu idashyira mu bikorwa inama igirwa

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Imari ya Leta, PAC, babarije mu ruhame urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ku makosa rwagize mu micungire y’umutungo n’ukutuzuza zimwe mu nshingano rwashyiriweho uko bikwiye, arimo kudacunga pariki neza bituma zimwe mu nyamaswa zitoroka zikajya kwangiririza abaturage ndetse n’abangiririjwe ntibahabwe indishyi.

kwamamaza

Ibibazo n'ibisubizo hagati y'Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC n'inzego za Leta, niwo mwuka uba uri mu cyumba iyi Komisiyo yakiriramo abayobozi b'inzego n'ibigo bababariza mu ruhame ku makosa aba yaragaragaye mu micungire y'umutungo.

Muri raporo y'umugenzuzo mukuru w'imari ya Leta y'umwaka wa 2021-2022, hagaragaramo ko urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, rutabashije gushyira mu bikorwa inama rwagiriwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta. Abadepite bagize PAC babaza RDB impamvu batabasha gushyira mu bikorwa inama bagirwa.

Umwe yagize ati "hagaragaye ko 25% aribyo byonyine byashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, impamvu ubuyobozi budashyira mu bikorwa inama buba bwagiriwe n'umugenzuzi mukuru ni izihe?"

Iki nticyasubijwe, abakora muri RDB kandi babajijwe ku bibazo biri mu micungire ya pariki z’igihugu, bikururira abazituriye ibibazo birimo konerwa n’inyamaswa zitoroka nyamara ntibanahabwe indishyi.

Ibi ngo birimo uburangare kandi biri gushakirwa ibisubizo nkuko bivugwa na Eugene Mutangana umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga pariki z’igihugu mu rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB.

Yagize ati "kwiyongera kw'inyamaswa zijya hanze cyane cyane kuri pariki y'ibirunga byariyongereye ariko ubu twamaze gusana urukuta rwatangira imbogo z'indi nyamaswa kandi turacyakomeje kubikora".

Nyamara kuri Muhakwa Valens, Perezida wa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda PAC, aravuga ko byinshi mu byo RDB yakoze nabi ari ibyoroheje byakosorwa, bityo agasaba uru rwego gukora iyo bwabaga ntiruzagaruke kwitaba ku bibazo nk’ibi.

Ati "turasaba ko muri raporo itaha ibibazo nk'ibi twaganiriye tudakwiye kuba tubibona ahubwo tubona impinduka".  

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Sep 12, 2023 - 15:19