Nyanza: Abakiri bato barasabwa kwanga ikibi no kwirinda inzangano.

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi barasaba abakiri bato kuba inyangamugayo no kwanga ikibi nk’ibizabafasha kugira igihugu kizira urwangano. Ibi babitangaje nyuma yo guhabwa inyigisho bakanunga ubumwe n’abo biciye ababo.

kwamamaza

Ntawiheba Erneste ni umwe mu bagize uruhare mu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, utuye mu Murenge wa Muyira. Avuga ko nyuma y’uko ubutegetsi bubi bwari ubwa leta yari yariyise iy’abatabazi bubashishikarije gukora ikibi bakabiboneramo ingaruka, bityo abakiri bato bakwiye gukurana umuco w’ubunyangamugayo no kwanga ikibi kuko bo babiboneyemo isomo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “abana bari kubyiruka rero ni ukubatoza nkuko nanjye natojwe gusaba imbabazi, ngahinduka mushya. Nanjye ndashaka ko abana bacu bagira uburere bwiza, bakazakurana umurava wo gukunda igihugun’abagituye.”

Ntawiheba kandi asaba urubyiruko kwirinda mu bikorwa bibi ababyeyi babo bisanzemo, ati: “ bana mubyiruko, ibyari byo byose ntimukwiye gukora ibyo twakoze turi ababyeyi banyu. Twebwe ababyeyi, ibyo twakoze ni bibi ntimuzabikurikize ahubwo muzafate uburere bwiza, ubuvandimwe n’ubunyangamugayo maze mubikurane.”

Mukambaraga Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nawe atuye mur’uyu Murenge wa Muyira, avuga ko nyuma yo kunga ubumwe n’abamwiciye bakamusaba imbabazi, asanga ashingiye ku mateka yaranze igihugu, abakiri bato bari bakwiye kuyoboka inzira yimakaza amahoro.

Ati: “1959 barabikoze, 1973 barabikora[ababyeyi babo] no muri 1994 bagiye bigisha n’abana.abakiri bato twabasaba kwakira ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge, babikunde, babe bamwe, tube bamwe kugira ngo igihugu cyacu cyubakwe n’imbaraga zacu.”

Kayigambire Théophile; ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza, avuga ko ikizere cy’ejo haza h’ababyiruka mu kugira igihugu kiza gihari, bitewe n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Yagize ati: “Ubuyobozi bubi bwigishije imibanire mibi. Ubu leta y’ubumwe dufite, tumaranye imyaka 28 yihisha ibyiza. Nta muturage usigazwa inyuma, nta ruhande leta irebaho ngo rutone kurenza urundi…nicyo cyizere tubona kuko uyo ufite abana ukabafata kimwe, babona y’uko umubyeyi ari umwe , nabo bakabana neza kuko bazi y’uko ukosa umubyeyi azamuhana.”

“ abaturage turababwira ngo nibakomerezaho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, bugaragaza ko bushingiye ku mibanire  myiza iri hagati y’abarokotse Jenoside n’abayikoze muri aka karere basagaga 72 000, hari ikize cy’ejo hazaza heza, hazira amakimbirane n’urwangano.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Mar 3, 2023 - 11:24