Ibihugu 9 byaje kwigira ku Rwanda amayeri yo kwimenyekanisha

Kuva kuri uyu wa Gatatu i Kigali hari kubera inama nyafurika yo kwigiranaho no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo ibihugu byo kuri uyu mugabane birusheho kumenyekanisha ibikorwa byabyo mu ruhando mpuzamahanga. Umuryango wa CAP wateguye iyi nama uvuga ko impamvu bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda ari uko babona hari byinshi rumaze kugeraho ibindi bihugu bishobora kwigiraho.

kwamamaza

Uyu munsi, ijambo Visit Rwanda rizwi mu bihugu hafi ya byose by’Isi, binyuze muri gahunda zitandukanye zaryamamaje mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo no gukurura abaza gusura u Rwanda nk’ingeri ya mbere y’ubukungu.

Muri iyi nama Michaella Rugwizangoga, Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo mu rwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB) yabwiye abayitabiriye bava mu bihugu 9 ko u Rwanda mu myaka 30 ishize ruri mu nzira yo kwiyubaka rwakoze byinshi bishoboka mu gusubiza izina ry’igihugu cyari cyasenywe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu biri ku murongo mwiza bigeze aho rwakira inama zikomeye n’ibikorwa by’imikino, nk’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basket Ball ritegurwa n’ishyirahamwe ry’uyu mu kino muri Leta zunze ubumwe za Amerika (BAL), riri kubera mu Rwanda magingo aya.

Ni amakuru kandi ashimangirwa na Didier Nkurikiyimfura, Umuyobozi mu kigo cy’ikoranabuhanga cya Smart Africa, bityo ngo no kubindi bihugu birashoboka.

Yagize ati "niba u Rwanda rwarashoboye mu myaka igera kuri 30 guhindura mu buryo mpuzamahanga, ni ikihe gihugu kitashobora kubigeraho ariko ntabwo biba ku mpanuka bisaba ubufatanye, bisaba politike nziza, bisaba ibikorwa kugirango uvuge amakuru ku gihugu cyawe cyangwa uyamamaze , ntabwo uvuga udafite ibikorwa bigaragara". 

Kuruhande rw’abateguye iyi nama aribo Umuryango witwa Congres Africain des Professionnels (CAP), bavuga ko icyabakururiye kuzana iyi nama igaruka ku ruhare rw’imenyekanisha n’itumanaho aribyo Marketing et Communication mu rurimi rw’Igifaransa, mu kwamamaza ibyiza bya Afurika, ari uko u Rwanda ubwarwo ari urugero rwiza ndetse ko uwarunyuraho yabasha kugira amahirwe ku bindi bihugu.

Stephane Hilaire, umwe mu bagize iyi CAP yagize ati « U Rwanda ni igihugu gikomeye, ni amarembo akomeye agana mu bihugu bikoresha icyongereza, rwadufasha kugera ku isoko ry’abakoresha Igifaransa n’abicyongereza icyarimwe, rwadufasha kugera ku bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika bitanga icyizere ku hazaza heza h’ubukungu bwa Afurika. Muri make hari amahirwe menshi mu Rwanda »

CAP Kigali, ihuje abaturutse mu bihugu 9 byo ku mugabane wa Afurika, barebera hamwe icyakorwa mu kumenyekanisha umwihariko w’ibyo bihugu mu ruhando mpuzamahanga, inama yanitabiriye ikanaterwa inkunga n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda birimo n’iby’itangazamakuru nka Isango Star.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 25, 2023 - 07:34