Nyaruguru: Abanywaga amata bayaguze bagiye kujya bayikamira

Mu karere ka Nyaruguru bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyahinda baravuga ko bagiye guca ukubiri no kugura amata, ngo bakazajya banywa ayo bikamiye nyuma yaho baherewe inka z’agaciro gasaga miliyoni 22 z'amafaranga y'u Rwanda muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

kwamamaza

Renzaho Meliyana na Nzamuye Emmanuel ni bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyahinda mu kagari ka Muhambara. Bavuga ko mu mibereho yabo ya buri munsi, kunywa amata ari imbonekarimwe kuko bibasaba kuyagura nyuma y’ibindi bibatunga baba bahereyeho iyo bagiye ku isoko.

Magingo aya, ngo bafite akanyamuneza kuko ibyo bitanzongera kuko bagiye kujya bikamira ayabo, nyuma yo korozwa inka.

Renzaho Meliyana yagize ati "kugirango mbone ifumbire yo gufumbiza imboga yari ukujya gushaka amase aho inka zahutse, kugirango mbone amata kwari ukujya kuyagura".    

Nzamuye Emmanuel nawe yagize ati "nari mbayeho nabi kubera narimbayeho ntagira inka, ifumbire kuyibona kwari ukuyigura, nzajya mbona ifumbire ku gihe kandi mbone n'amata yo kunywa".  

Umuyobozi wa Riple Effect Rwanda ku rwego w’igihugu Laurent Munyankusi ari nabo yoroje inka abaturage 15 z’agaciro gasaga miliyoni 22 z'amafaranga y'u Rwanda ubariyemo n’ibiziherekeza nk’ubwishingizi, ibiraro bubakiwe, n’ibindi bizifasha kubaho neza avuga ko abazihawe bakwiye kuzirikana gukoresha neza umutungo uzazikomokaho cyane ko banabitojwe.

Yagize ati "bagomba kwizigama, amafaranga yose abonye si ayo kurya mu rugo ngo amare ahubwo akwiye kwizigama agakora imishinga yindi ibyara inyungu ituma urugo rukomeza kugira aho ruvana ikinjira mu rugo kugirango bagire ubushobozi burambye bwo kubasha guhangana n'ibibazo bitandukanye kandi bateze imbere na bagenzi babo". 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kuzifata neza ngo zibateze imbere.

Yagize ati "icyo tubasaba ni ukugirango inka zifatwe neza kuko kugirango itange umukamo nuko iba yariye, bahinge ubwatsi ndetse barwanye n'isuri kugirango bongere umusaruro w'umukamo, zishakirwe umunyu ndetse n'imiti igihe yarwaye, bagomba kumva ko inka ari izabo, zibabere imbarutso z'ibindi bashobora gutekereza byose mu mibereho yabo".    

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru, hari inka zisaga 46,824. Muri uyu mwaka w’imihigo 2022/2023, bari bafite umuhigo wo koroza abaturage inka 745, barenzaho 150 kuko bamaze gutanga inka 895 zirimo 230 zaguzwe n’Akarere izindi zitangwa n’abafatanyabikorwa.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 May 31, 2023 - 09:24