Huye: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Matyazo barinubira serivise mbi bahabwa

Mu karere ka Huye, bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Matyazo, baravuga ko babangamiwe na serivisi mbi bahererwa cyane cyane nk’aho bakirira abarwayi n’aho batangira ibizamini.

kwamamaza

Ikigo nderabuzima cya Matyazo, giherereye ku muhanda wa Kaburimbo Huye - Nyaruguru muri santere y'ubucuruzi ya Matyazo.  Mu masaha y'akazi, ubona abaganga baba bari muri serivisi ariko aho bakirira abarwayi bikagaragara ko hari abasa n'abarambiwe, ku buryo hari n'abajya kwiyicarira mu rucaca. Iyo uganiriye n'aba baba baje kwivuza bavuga ko bibabangamira.

Umwe ati "dufite abaganga bake, hari igihe utanga ibizami bigatinda kuza ariko mu masaha ya nijoro ushobora kuza ugasanga yagiye mu nzu y'ababyeyi bikaba ngombwa ko utegereza". 

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Matyazo, Soeur Athanasie Kayiganwa, avuga ko nabo baba bifuza guha umurwayi serivisi nziza ariko hari ubwo bagongwa n'ikibazo cy'ihuzanzira (network) bikiyongeraho ubuke bw'abaganga, gusa ngo byose biri mu nzira nziza yo gukemurwa.

Ati "hari igihe tugira utubazo tunyuranye, hari nko kubura ihuzanzira ugasanga bategereje umwanya munini kubera ko itaragaruka cyane cyane nijoro harara umuganga umwe hakaza nk'inkomere hari umubyeyi uri mu nzu y'ababyeyi hari n'abandi bivuza ugasanga baratinze kubera ko aba ari umwe ariko ku manwa nta kibazo kinini kiba gihari, dufite icyizere kuko akarere kacu kabirimo na Minisiteri ikaba ibirimo". 

Mutaganda Fabien uyobora sosiyete sivile mu karere ka Huye avuga ko nk'uko biri mu nshingano zabo gukora ubuvugizi, n'icyaba baturage bazakigeza ku babishinzwe kuko bihura n'ibyavuye mu bushakashatsi bwifashishije ikarita nsuzumamikorere (community scorecard) bwagaragaje ko hari n'ubuke bw'ibikoresho nka mudasobwa.

Ati "turifuza gukora ubuvugizi kugirango abakozi bo mu bigo nderabuzima Leta ibitekerezeho kugirango biyongere kuko biriya bigo nderabuzima niho abaturage bivuriza kandi ni ibigo bibegereye niyo mpamvu serivise zagombye gukorwa neza abakozi bakaba bahagije kugirango abaturage bahabwe serivise neza ku gihe kandi bishimire serivise bahabwa".    

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko umurwayi wakiriwe nabi, bimwongerera uburwayi burimo no kumva ko nta cyiza yabonera kwa muganga ndetse abagera kuri 70% ngo bikaba bishobora kubambura ubuzima.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 3, 2023 - 19:40