Kirehe: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gacaca barasaba guhabwa ibyangombwa by'inzu batujwemo

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gacaca mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe baravuga ko bahangayikishijwe n’uko inzu batujwemo nta burengenzira bazifiteho bityo bagasabwa ko bahabwa ibyangombwa bya burundu byazo.

kwamamaza

Abaturage bavuga ibi,ni abatuye mu mudugudu w’ikitegererezo uri mu kagari ka Gicaca umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe, aba bakaba barimo abimuwe ahakorera umushinga wo kuhira ahazwi nko kwa Buffet ariko kuva icyo gihe bahatujwe muri 2017,bababazwa n’uko nta burenganzira bafite kuri izo nzu ku buryo niyo bashatse kuzivugurura aho zangiritse bidashoboka.

Kuri bo barasaba ko bahabwa ibyangombwa bya burundu by’inzu zabo, kugira ngo babe babyifashisha bakabaha inguzanyo muri za banki kugirango bakore indi mishinga ibateza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno,yemeranya n’ibyo abaturage bavuga byo guhabwa ibyangombwa by’inzu zabo bityo akabizeza ko bazabibona mu gihe cya vuba kugira ngo abafite ubushobozi bazivugurure ndetse abandi bifashishe ibyangombwa byazo biteza imbere dore ko igihe cy’igeragezwa cyarangiye.

Yagize ati "twagiyeyo turaganira, twafashe umwanzuro ko tubaha ibyangombwa byabo kugirango umuntu yumve ko inzu ari iye, ashobora no kuyigurisha abishatse, nibamara kubona ibyangombwa hari byinshi bizahinduka hariya".  

Mu gitabo cya 2017 cyerekeranye n’amabwiriza ajyanye no gutuzwa ndetse no kwegurirwa inzu abantu batujwe na Leta ,hari ahavuga ko umuntu wese watujwe muri ubu buryo ahabwa uburenganzira bwo kwandikwaho iyo nzu ,nyuma y’imyaka itanu amaze gusinya amasezerano yo gutuzwa.

Gusa iyo agaragaje ubushake bwo kwivana mu bukene, ayegurirwa mbere y’imyaka itanu.

Aba baturage bo mu mudugudu w’ikitegerezo wa Gacaca muri Nasho bakavuga ko kuba bamaze imyaka itanu irenga,bagakwiye kuba barazeguriwe.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Apr 4, 2023 - 09:35