Kamonyi : Batinda kubona ubuvuzi kubera ikibazo cy'abaganga bake

Hari abivuriza ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma cyo mu karere ka Kamonyi ko mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko ikibazo cy’abaganga n’abaforomo bacye kidindiza serivise zihatangirwa ngo kuko usanga umuganga umwe akora imirimo irenze umwe bityo bigatuma hari abatinda kubona serivise baje gushaka.

kwamamaza

Aba bivuriza ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma baganiriye na Isango Star bagaragaza ko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kuri icyo kigo nderabuzima bubangamiye abahivuriza kuko ngo bituma na serivise babona ziza zitinze kuko umuganga umwe ashobora kuba ari mu mirimo yindi itandukanye yakabaye ikorwa n’undi.

Gusa ngo iki kibazo kirazwi ari nako kiri gukorerwa ubuvugizi kugirango uko umubare w’abaganga baboneka bajye batangwa bashyirwe mu myanya ibakeneye.

Uwiringira Marie Josee ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati "ibigo by'ubuzima haba mu bigo nderabuzima ndetse n'ibitaro hari ahagenda hagaragara abakozi bake, ariko ni ikibazo dukomeza gukorera ubuvugizi, Minisiteri y'ubuzima ikora ibishoboka byose uko igiye ibabona, uko bagenda barangiza kwiga bakomeza kugenda babaduha kuburyo dufite icyizere".

Speciose Nyiranzanywenimana ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera Rukoma avuga ko icyizere ari cyose ko ibyo mu minsi iri imbere icyo kibazo kizakemuka.

Yagize ati "ikibazo cy'abaganga bakeya natwe turagifite kimwe n'ahandi hantu hose ariko mu ngamba Minisiteri y'ubuzima irimo kudufasha irimo kugenda itwongerera abaganga ku buryo rero twizera yuko mu myaka 2 iri imbere kizaba cyakemutse cyane cyane yuko basubijeho ishuri ry'ubuvuzi mu cyiciro cyo mu rwego rwa A2, turizera ko bariya bana nibarangiza hari ikintu kizahindukaho mu bigo nderabuzima".

Mu bisanzwe ikigo nderabuzima gikwiye kugira abaganga batatu bafite icyiciro cya kaminuza cya A1, ndetse n’abafite icyiciro cy’amashuri yisumbuye cya A2 batatu, hamwe n’ababyaza 2.

Mu karere ka Kamonyi gafite abaganga 109 ni bake ugereranyije n’ibigo nderabuzima 14 bihari hamwe n’ama poste de sante 42 ibyo bigaragaza ko umuganga umwe yita ku barwayi 6000.

Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kamonyi

 Oct 14, 2022 - 14:56