Gatsibo: Abahinga mu gishanga cya Manishya babangamirwa no kubura ubwiherero muri icyo gishanga

Abahinga mu gishanga cya Manishya mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo babangamirwa no kubura ubwiherero muri icyo gishanga, ibintu bituma bajya kwihagarika mu bwiherero bw’abagituriye ariko bamwe bakihagarikamo,bityo bagasaba ko hashyirwa ubwiherero bifashisha.

kwamamaza

Iyo uzenguretse muri bimwe mu bishanga,aho usanga ubwiherero ni hacye kandi abahingamo bacyenera kwihagarika ibikomeye. Ibi nibyo biba ku bahinzi bo mu gishanga cya Manishya giherereye mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo,aho bavuga ko iyo bashatse kwiherera bibasaba kuzamuka bakajya mu bwiherero bw’abaturage begereye icyo gishanga abandi bakaba bashobora kwihagarika muri icyo gishanga.

Aha niho bahera basaba ubuyobozi kubafasha, aho hafi hagashyirwa ubwiherero kuko kujya mu bw’abandi bibangama ndetse bishobora no kubateza ibibazo.

Nshimiyimana Ladislas,umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubizima (RBC),ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye,we avuga ko kuba abahinzi bo mu gishanga cya Manishya nta bwiherero bafite binatuma bamwe bakihagarikamo,bifite ingaruka ikomeye yo gutuma inzoka ya Belariziyoze yororokera mu mazi akirimo iyo nzoka bakaba bayandura,bityo akabasaba guhagarika kwituma muri icyo gishanga ahubwo bakahubaka ubwiherero.

Yagize ati "abantu bakomeza kwituma ku gasozi bizakomeza kwanduza igishanga, iyo ndwara ya Belariziyoze igende igarukamo, twasaba abantu ko nubwo bavuga ko ari ibintu bikomeye ariko bakwirinda kwituma mu gishanga cyangwa kwihagarika mu gishanga bizakomeza kongera ikibazo cy'iyi ndwara ariko binakomeze byanduze abantu".    

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo Rugaravu Jean Claude,avuga ko nk’ubuyobozi bazafasha abo bahinzi bo mu gishanga cya Manishya kuhabona ubwiherero, kugira ngo bareke kukihagarikamo, mu rwego rwo kwirinda kwanduza amazi akibamo, bikaba byabaviramo kwandura indwara zikomoka ku mazi yanduye nk’inzoka ya Beraliziyoze n’izindi.

Yagize ati "ntabwo bikwiriye kuba umuntu arimo ahinga hano ngo abe yakwituma mu mazi mukanya ngo aze kuyakoramo, turasaba ko batakomeza gukora ibyongibyo babivemo twubake ubwiherero rusange, abagiye gukoresha icyo gishanga akaba aribo baniyubakira ubwiherero rusange bakajya babujyamo mu rwego rwo kwirinda kujya muri iki gishanga".  

Ubushakashatsi bwo muri 2020 ku nzoka ya Belariziyoze, bwakorewe mu karere ka Gatsibo,bwagaragaje ko mu mudugudu wa Manishya mu murenge wa Gatsibo,ari nawo wa mbere mu gihugu mu kugira abarwayi benshi ba Belariziyoza,mu bantu 58 bapimwe iyo nzoka, abagera kuri 24 bangana na 41.1% bari bayirwaye.

Ni mu gihe kandi,no mu mudugudu wa Byimana mu murenge wa Remera muri ako karere,abantu 60 bapimwe,13 bangana na 21.1% bayibasanzemo. Bivuze ko abatuye muri aka gace, bagomba kugira icyo bakora kugira ngo bayirinde kuko barageramiwe.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo

 Apr 25, 2023 - 09:54