Iwawa : Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru n'Uburenegerazuba bwasuye urubyiruko

Bamwe mu rubyiruko ruri kugororerwa mu cyirwa cya Iwawa bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, gukora urugomo n’ibindi baravuga ko bari kugenda bahinduka, nubwo hari n'abavuga ko iyo batashye basubira muri zangeso bakagaruka kubera kutitabwaho.

kwamamaza

Ugikandagira ku butaka bwo ku kirwa cya Iwawa usanganirwa n’amorare iri hejuru , y’abiganjemo urubyiruko bahoze barabaswe n’ibiyobyabwenge,ubujura n’ibindi.

Muruzinduko abayobozi b’uturere two muntara y'Amajyaruguru n’Uburengerazuba  bagiriye kuri iki kirwa, barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’intara zombi ndetse n’inzego z’umutekano, abagororerwa Iwawa n’abayobozi imbonankubone babanje kuganira by’imbitse maze abari kugororwa nabo ntibagira aho babakinga kucyatumye bisanga hano.

Abari kugororerwa aha ku kirwa cya Iwawa, banigishwa imyuga irimo ubuhinzi, ubwubatsi, ubudozi n’indi itandukanye kugirango bizabafashe guhangana ku isoko ry’umurimo ubwo bazaba basubiye mu buzima busanzwe, ibihabanye n’ibyo ariko muri uyu mwaka gusa hafi kimwe cya gatatu mu barenga ibihumbi bitatu magana tanu bari ku gororerwa Iwawa,bahaje inshuro zirenga imwe, bamwe mu bahaje kenshi bavuga ko biterwa nuko bagera hanze bakabura gikurikirana.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy'igihugugishinzwe igororamuco(NRS) Iwawa Fred Mufulukye avuga ko bahisemo gutumira inzego z’ubuyobozi kugirango bamenye ibibazo bitandukanye byatumye bazanwa hano ibyo ngo basaga bizasubiza icyo kibazo.

Yagize ati wa mwana iyo umurekuye niyo umusezereye agasubira iwabo kandi ubona yarahindutse ariko cya kibazo nacyo kirongera kikamwakira, ubu rero twavuze tuti bagende bategure imiryango yabo  bagiye bababwira ibibazo bafite mu miryango bitandukanye byatumye bishora muri ziriya ngeso zitari nziza twibwira rero ko bagiye kubafasha ndetse no kubategurira, hari abatishoboye, hari abakeneye kuzafashwa  mu buryo badafite imiryango, uburyo bw'imibereho,ibyo byose rero kuba abayobozi baje hano  bakabibona kuritwe turabona ari igisubizo. 

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Ingabire Marie Immaculée, avuga ko asanga biterwa nuko abava aha bakomeza guhabwa akato ntibanakurikiranwe na Leta.

Yagize ati ariko nibava hano bakagenda ntibagire gikurikira ahubwo ugasanga muri sosiyete turabatunga agatoki, niba umwana yaribaga ama telefone mwamubona aje ngo bika telefone dore cya kirara cyaje, ubwo uriho uramusubiza muriya mwuka. 

Mme Nyirarugero Dancille umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugirango abazava aha Iwawa bazafashwe kwiteza imbere, ariko nabo bakabigiramo uruhare bakabyaza amahirwe y’ubumenyi bakura aha musaruro.

Yagize ati twiteguye rero kubakira neza, twiteguye kandi kubafasha ibishoboka byose ariko namwe mubigizemo uruhare mubyaza amahirwe ubumenyi mwahawe ahangaha. 

Kuri iyi nshuro mu kigo gororamuco cya Iwawa hari kugororerwa abarenga 3,500, muribo hari abitegura guzasoza amasomo mu kwezi kwa mbere umwaka utaha bagasubira mu buzima busanzwe , ubuyobozi bw’ikigo gororamuco bunavuga ko nyuma yo gutegura imiryango bazatahamo hari n'uburyo buzifashisha ikoranabuhanga buri gutegurwa bwo kuzakurikirana imibereho nyuma yo kuva kuri iki kirwa.

Emmanuel Bizimana Isango Star Iwawa mu karere ka Rutsiro.

 Sep 6, 2022 - 09:31