Ikoranabuhanga ku mugore utwite rigira ingaruka zirimo no kugwingira

Mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko imirasire ituruka muri telefone ikoreshwa n’umugore utwite ikwirakwira byihuse mu mubiri we, bikagira ingaruka ku mwana, n’umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo guhungabanywa bikomeye n’ibyibasira ubuzima bwe.

kwamamaza

Nubwo ababyeyi batwite usanga bavuga ko batazi ingaruka bagira ku gukoresha telephone cyane izigezweho (Smartphones) gusa banagaragaza ko iyo bari kuyikoresha bumva umwana akina munda.

Umwe ati "bitewe n'ibyo mba ndi kureba mba numva umwana akina cyane".

Kuri iyi ngingo inzego z’ubuzima zigaragaza ko ubusanzwe gukoresha telephone cyane byangiriza ubuzima bw’umuntu ku mugore utwite we bikaba bibi kurushaho, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu Nsengiyumva Athanase, umuganga akaba inzobere mu myitwarire n’imitekerereze avuga ko bishobora no gutera igwingira ku mwana uri munda usibye no kumwanigiririza ubwonko.

Ati "ingaruka ziza ku mubyeyi byanze bikunze ziza no ku mwana, niba umubyeyi yagize ikibazo cyo mu mutwe kubera ko yakoresheje iryo koranabuhanga cyane kubera ko ataryamye, atasinziriye, ibibazo umubyeyi azagira agenda abihereza umwana, umubyeyi wabaye imbata y'ikoranabuhanga atwite biragoye ko azabona umwanya wo kwiyitaho bikaba byatuma umwana avuka imburagihe, adakomeye kubera ko umubyeyi atigeze afata indyo yuzuye". 

Inzobere mu buzima zigaragaza ko mu rwego rwo kwirinda ko iyi mirasire yakwinjira mu mubiri w’umubyeyi utwite, mu gihe agiye kuyikoresha agomba kwambara umwambaro uremereye cyangwa akitwikira ikiringiti cyangwa se "couvre-lit" mu rwego rwo kuzibira imirasire ngo itinjira mu mubiri mu buryo bworoshye, iyo bidakozwe yinjira mu mubiri.

Kwirinda gushyira telefone munsi y’umusego mu gihe baryamye kubera ko byagira ingaruka mbi cyane ku buzima bwabo, abahanga banavuga ko imirasire ya telephone ikwirakwira “nk’umukungugu mu kirere”.

Ingaruka zagera ku mubyeyi utwite mu gihe akoresheje nabi telefone, ndetse bidasigana n’indwara ya kanseri, gukora nabi k’umutima no kuribwa umutwe igihe cyose.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2023 - 13:42