Kigali: Gahunda y'inteko z'abaturage ntabwo irafata ishusho y'impamvu zashyizweho

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuga ko gahunda Leta yashyizeho y’inteko z’abaturage igira uruhare mu mibereho myiza, mu mutekano ndetse n’iterambere aho abaturage bahura n’abayobozi bagashakira hamwe umuti w’ibibazo bibugarije bigacyemurirwa hagati yabo mu midugudu no mu tugari bitarinze gututumba ngo bigere mu nzego nkuru z’ubuyobozi.

kwamamaza

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwicyemurira ibibazo bya hato na hato Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho Inteko y’Abaturage nk’inama ihuza abaturage hagamijwe gushyira ahagaragara ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe umuti aho zihuza abayobozi ku nzego zitandukanye n’abaturage muri buri mudugudu, maze bakaganira ku kibazo cyangwa insanganyamatsiko runaka, hagamijwe guha amakuru abaturage no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ibi biremezwa na bamwe mu baturage Isango Star yaganiriye nabo aho bavuga ko aho iyi gahunda yaziye babasha kwicyemurira bimwe mu bibazo bitarinze kugera ku nzego nkuru.

Mu mboni ya zimwe mu mpuguke mu bya Politike, ku ruhande rwabo bavuga ko nkuko impamvu y’iyi gahunda ari ugucyemura ibibazo bya hato na hato hari aho bimaze gutanga umusaruro,ni mu kiganiro cy’ihariye Isango Star yagiranye ku murongo wa telephone na Sheikh Ahmed Munyezamu.

Ati “impamvu nyamukuru yatumye inteko z’abaturage zijyaho yari impamvu y’uko abaturage batakirirwa ibibazo hakaba n’ibibazo byajyaga mu nkiko ari ibibazo bitoya byakagombye kuba bikemukira ku kagari, ku murenge, ku karere n’ahandi, ibibazo byagiye bikemurwa ariko usanga ari bya bibazo bito bito”.

Gusa ariko n’ubwo bimeze gutyo, hari aho bitarafata umurongo hakenewe imbaraga cyane cyane nko mu mujyi wa Kigali bitewe n’imiterere y’ubuzima bwaho.

Sheikh Ahmed akomeza agira ati “ku bwanjye inteko z’abaturage cyane cyane nk’aha mu mujyi wa Kigali ukareba ubwitabire bugaragara ubona bitari mu ishusho y’ibyari byitezwe ariko impamvu nyamukuru y’ibyo byose, mu mujyi wa Kigali usanga inteko ziba mu gihe cy’iminsi y’imirimo kugirango abantu bigomwe gahunda zindi z’imibereho bikaba ingorabahizi”.

Kuva mu mwaka wa 2016 inteko z’abaturage zivuguruye zatangizwa iri muri gahunda za Leta abaturage bahuriramo n’ubuyobozi bakaganira zirimo nk’umugoroba w’ababyeyi, aho zikemura ibibazo bitari bicye by’abaturage kandi babigizemo uruhare.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 28, 2023 - 09:55