Nyamagabe:Barasaba ko umuhanda wa Gasarenda-Karongi washyirwamo Kaburimbo.

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa Gasarenda-Gisovu mu Karere ka Karongi, barasaba ko washyirwamo kaburimbo ukarushaho koroshya imigenderanire hagati y’abatuye mu Majyepfo n’abo mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni mugihe ubuyobozi buvuga ko buzakomeza gukorera ubuvugizi iki cyifuzo cy’abaturage.

kwamamaza

Uretse umuhanda wa kaburimbo unyuze mu ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Nyungwe uhuza Akarere ka Nyamagabe n’intara y’Iburengerazuba, hari n’undi muhanda w’igitaka uva mu sentire y’ubucuruzi ya Gasarenda ukanyura mu Mirenge ya Tare, Uwinkingi, Musebeya, Mushubi, Nkomane n’iyindi…ugakomeza ukagera mu Gisovu mu Karere ka Karongi.

Nubwo uyu muhanda utsindagiye, abaturage bifuza ko ushyirwamo kaburimbo kuko n’ubundi mu buhahiranire hakirimo ikibazo.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “uyu muhanda wacu ukeneye ubuvugizi ukajyamo kaburimbo kuko wegereye Nyungwe kandi ucamo abakerarugendo, ukanahuza imirenge myinshi cyane. Mu buhahirane, mu bwikorezi y’imodoka yo m’uturere Nyamagabe na Karongi…amakamyo arahaca akahanyura….”

Undi ati: “Dufite ikibazo cy’umuhanda, rwose uyu muhanda mwatuvuganira ugakorwa hakazamo kaburimbo kuko transport zo kuva Nyamagabe kugera hano mu murenge wa Nkomane ni ikibazo gikomeye cyane.”

“ kuva hano ugera I Kigali ni 5 300Frw, ugasanga ibicuruzwa biratugeraho bihenze ariko umuhanda uhari byakwihuta noneho natwe tukihuta mu iterambere.”

Abaturage bashimangira ko benshi mu batuye umurenge wa Nkomane batazi icyitwa Kaburimbo, umwe ati: “ mwadufasha mukatuzanira kaburimbo kuko abenshi hano mu murenge w Nkomane ntabwo tuzi kaburimbo uko isa. Turashaka imodoka itujyana muri Karongi [Nkomane –Karongi].”

Kuva i Nyamagabe ujya mu Murenge wa Nkomane uhana imbibe n’umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, harimo km 58. Mukama Janvier; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane, umwe mu Mirenge inyurwamo n’uyu muhanda Gararenda-Karongi, avuga ko n’ubwo utsindagiye, ariko bazakomeza gukora ubuvugizi ugashyirwamo kaburimbo kuko yakongera ubuhahirane n’iterambere.

 Ati: “ni icyifuzo bafite kandi ni cyiza kuko natwe ijemo byadushimisha. Ariko kubagora ntabwo mpamanya nabo kuko umuhanda urakoze, urimo latelite, uratsindagiye nta bikuku birimo, uranagendeka. Hari na Agence ebyiri zikora muri uyu muhanda, umeze nabi ntabwo agence ziba zihakorera.”

“ Uyu muhanda ni uwo ku rwego rw’igihugu, turifuza ko nawo bawutekerezaho, wenda azarebe ko wajyamo kaburimbo. Byanakongera transport n’ubuhahirane n’intara yacu y’Amajyepfo by’umwihariko aka gace kacu ka Nkomane n’Akarere ka Karongi ko mu ntara y’Iburengerazuba. Byakongera ubuhahirane ndetse iterambere rikihuta.”

Ubusanzwe umuhanda Gasarenda-Karongi ufite uburebure busaga km 71.abaturage bavuga ko uramutse ushyizwemo kaburimbo wagira uruhare mu kuzamura iki gice kirimo imirenge myinshi igiye ku murongo kandi cyiganjemo icyaro.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jul 18, 2023 - 08:46