Ikoranabuhanga ryoroheje imitangire ya serivise mu Rwanda

Ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise mu Rwanda rimaze gukataza, ibi bivugwa na bamwe mu bakenera kwaka serivise zitandukanye, zaba iza leta ni iz’abikorera bifashishije ikoranabuhanga, nubwo ariko hakiri ibibazo bya zimwe muri izi serivise zijya zanga gukora.

kwamamaza

Urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda ruri mu ziri kwibandwaho mu kugera ku ntego za gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1. Ibi bigaragarira muri serivise nyinshi abaturage batondaga umurongo bagiye gushaka ubu zikorerwa ku mbuga za Interinete, umuturage atavuye aho aba.

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuga uko babona imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivise mu Rwanda ihagaze.

Umwe yagize ati "igice cy’amategeko ni igice kiri gutera imbere mu buryo bwo korohereza abaturage gutanga ibirego muri sisiteme, ibyo byose biragendana n’ikoranabuhanga rya murandasi, nta murandasi imeze neza ibirego ntibitangwa neza, ntibikurikiranwa neza, ubutabera ntibugera kubo bugenewe".

Undi yagize ato "iyo ushyize kuri interinete ugira isoko rigari, uyu munsi byaroroshye abakiriya bariyongereye bitewe nuko izi mbuga nkoranyambaga zituma ibintu bimenyeka".

Niyonsaba Fridolin akora mu rwego rw’ikoranabuhanga yashinze kompanyi yitwa Kitech ikora imbuga na porogaramu za mudasobwa, avuga ku nyungu abanyarwanda byumwihariko abacuruzi bakura mu gukoresha interinete mu bucuruzi bwabo.

Yagize ati "iyo ushyize ubucuruzi bwawe kuri murandasi abantu benshi babasha kubusura hatabayeho imbogamizi z’umubare w’abantu, uba ufite ubushobozi bwo kumenyekanisha ibyo ukora".

Muvunyi Victor ni umukozi wa Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe ikoranabuhanga ryaduka, avuga ku bikorwa bya leta mu guteza imbere itangwa rya serivise hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati "uburyo bwa mbere bwari uburyo bwo gushyiraho ibikorwaremezo bituma umuntu uwo ariwe wese ashobora kugera ku ikoranabuhanga aho yaba ari hose, hari serivise umuntu ashobora kugeraho akoresheje telephone ye bitabaye ngombwa ko ajya ku murenge cyangwa kukagari mbese akabona izo serivise yicaye iwe nta kibazo afite".

U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika mu bijyanye n’umuyoboro mugari wa interinete, naho imbuga nyinshi ziri gukoresha indangarubuga y’akadomo rw (.RW) nk’uburyo bwo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu, ndetse serivise nyinshi za leta zisigaye zitangirwa ku rubuga rw’Irembo.Gov rwashyizweho mu korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka serivise aho ubu imibare y’abarusura isaga ibihumbi 7 ku munsi.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 23, 2022 - 13:13