Icyangombwa cy'ubutaka cyamaze gukurwa mu buryo bw'impapuro gishyirwa mu buryo bw'ikoranabuhanga

Ikigo cy'igihugu cy'ubutaka, kiratangaza ko icyangombwa cy'ubutaka cyamaze gukurwa mu buryo bw'impapuro kigashyirwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukemura byinshi mu bibazo byagaragaraga mu butaka.

kwamamaza

Hagamijwe gufasha Leta y'u Rwanda gukuraho ikiguzi cyo gusohora ibyangombwa byo mu buryo bw'impapuro, kwihutisha serivise z'ubutaka, guca burundu guhererekanya ubutaka mu buryo butemewe, gukumira inyandiko mpimbano z'ibyangombwa by'ubutaka n'ibindi bibazo, hafashwe umwanzuro wo kuvana icyangombwa cy'ubutaka mu buryo bw'impapuro, kigahindurwa icyemezo koranabuhanga cy'iyandikisha ry'ubutaka.

Mme Mukamana Espérance, Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ubutaka, avuga ko iki cyangombwa kije gukemura byinshi mu bibazo byagaragaraga muri serivise z'ubutaka.

Yagize ati "ibyangombwa byatangagwa byari impapuro byashoboraga gutakara cyangwa kwiganwa niyompamvu hakozwe isesengura ry'icyakora kugirango ibibazo byagaragaraga bikemuke kandi hanatekerezwe kubungabunga ibidukikije, ni muri urwo rwego tumaze iminsi dukora ibikorwa bitandukanye biganisha kuri iyo ntego irimo n'ishyirwaho ry'icyangombwa koranabuhanga cy'ubutaka".

Yakomeje agira ati "icyangombwa koranabuhanga cy'ubutaka kije gukemura ibibazo byari byiganje muri serivise dutanga".   

Ku baturage, ngo itangwa ry'icyangombwa koranabuhanga cy'iyandikisha ry'ubutaka, rizabafasha muri ubu buryo.

Umwe yagize ati "hari ukuntu usanga ufite nk'icyangombwa cy'ubutaka ariko ari igipapuro hakaba habaho nk'ibibazo by'umuriro inzu ikaba yafatwa, ibyangombwa byinshi bigahiramo ugasanga urakibuze muri ubwo buryo kandi kongera kukibona ari ibintu birebire, gusa ni ibintu bizaba ari byiza cyane, bijyana naho isi igeze mu ikoranabuhanga, ibintu byose byagiye mu ikoranabuhanga". 

Undi yagize ati "ni byiza kuko iyi gahunda y'ibipapuro umuntu yabigendanaga agashobora kuba yabita mu nzira kugirango wongere kubibona bikakugora ariko bigiye muri sisiteme wenda wanabitaye wajya kureba ibyangombwa byawe ukabisanga muri sisiteme".  

Ni nazo mpamvu Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, avuga ko mu nyungu z'umuturage biteguye gukomeza ubufatanye n'ikigo cy'ubutaka.

Yagize ati "twiteguye gukorana n'ikigo cy'ubutaka kugirango dushake ibyangombwa byose bikenewe kugirango iyi serivise abantu bayimenye, turiteguye ariko noneho kubera ko bitworohereza akazi tuzabishyiramo imbaraga zirenze nkuko twari dusanzwe tubikora kubera ko bidufitiye akamaro". 

Icyemezo koranabuhanga cy'iyandikisha ry'ubutaka kizajya gihabwa umuntu wese wasabye serivisi z'ubutaka ,yaba uwandikishije uburenganzira ku butaka ku nshuro ya mbere cyangwa uwandikishije impinduka iyo ariyo yose mu gitabo cy'ubutaka.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 9, 2023 - 07:02