Abadepite bagaragaje ko hari akajagari mu myubakire ya sitasiyo za esanse

Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), buravuga ko buri kunoza imyubakire ya sitasiyo za esanse (petrol stations), urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko ikirimo akajagari.

kwamamaza

Ibi ni bimwe mu byo Abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburingamire n'ubwuzuzanya bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, bagaragaza ko basanze muri raporo y'urwego rw'Umuvunyi y'umwaka 2022/2023, igaragaza ko uretse ugutinda kw’ibyangombwa byo kubaka sitasiyo z'ibikomoka kuri peteroli, hakinagaragaramo akajagari gakeneye kuba maso kw'inzego bireba, bitaba ibyo ngo bigakurura akaga ku baturarwanda.

Umudepite umwe ati "ugera ku muhanda none bwacya ugasanga sitasiyo yuzuye, sitasiyo zishobora kuba zarabaye imari". 

Undi ati "mwarafunguye cyane, sitasiyo ni nyinshi ukuntu zizamuka zihuta, ubona ko zifite umuvuduko wihuta cyane".

Basobanura ku ngamba zihari, Bwana Evariste Rugigana Umuyobozi mukuru wa RURA n'itsinda ry'abo bakorana, aravuga ko bagiye gukora ubugenzuzi bugamije gukemura ibi bibazo, izubatswe mu buryo butanoze zigakurwaho.

Ati "turimo turakora ubugenzuzi kuri sitasiyo zose aho zubatswe, iziri mu bishanga, iziri ahantu hatuwe cyane kugirango turusheho kunoza imikorere ya sitasiyo mu guhugu hose, iziri mu bishanga zivemo zijye ahantu heza kandi hadatuwe cyane, twese turimo kubikorana kugirango turebere hamwe sitasiyo zigomba kwimuka n'izishobora kugumamo tunareba na serivise zitanga".   

Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari sitasiyo 319 zikora ziganjemo iziri mu mujyi wa Kigali zingana na 121, hakaba n’izindi 65 zahawe impushya zo kubaka.

Ku rundi ruhande hakunze kugaragazwa ibibazo bishingiye ku iyubakwa rya za sitasiyo bigaragazwa ko zitagendera ku mategeko mpuzamahanga abigenga nyamara bishobora kugira igaruka ku buzima bwa muntu, ibisaba RURA n’izindi nzego bireba kurushaho kuba maso mu kurinda ko umunsi umwe izo nenge zikunze kugarukwaho zazabyara akaga.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 12, 2024 - 09:30