Irangamuntu n'ibindi byangombwa bigiye gushyirwa mu buryo bw'ikoranabuhanga

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite wemeje umushinga wo guhuza indangamuntu n’ibindi byangombwa by’umuntu maze bigashyirwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Hon. Depite Rubagumya Furaha Emma Perezida wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’igihugu aho iyi komisoyo yagezaga ku nteko rusange umutwe w'abadepite raporo yakoze ku mushinga w’itegeko wo gufata ibijyanye n’ibyangombwa byose bigahurizwa hamwe n’imyirondoro ya banyirabyo maze bigashyirwa ku buryo bw’ikoranabuhanga ibi birimo n’irangamuntu.

Yagize ati "hari gahunda yuko tuzahabwa indangamuntu koranabuhanga, icyambere nuko hazajyaho uburyo bw'ikoranabuhanga n'irangamuntu tuzaba dufite izaba ari iy'iburyo bw'ikoranabuhanga ntabwo bizaba bidusaba ko umuntu akomeza kuyigendana nkuko ubungubu twayigendanaga, hazabaho ikarita yayo ariko niyo utashaka kugendana ikarita yayo ariko ushobora kuba ufite umubare w'iyo rangamuntu koranabuhanga".

"Igihe cyose ugiye ahantu gushaka serivise bakenera nkuko bakeneraga irangamuntu ushobora kubabwira uwo mubare cyangwa se umubare usimbura iyo nimero y'irangamuntu koranabuhanga ukanabyemeza, hari ibipimo ndangamiterere bya buri muntu harimo isura ye, imboni, ibikumwe n'ibindi byose". 

Ni umushinga bamwe mu badepite batanzeho ibitekerezo bitandukanye cyane basaba ku mikosorere ya zimwe mungingo z’iri tegeko n’inyunganizi kuri ryo.

Ni umushinga uzafasha gukuraho icyuho cyose kikigaragara muri iyi gahunda nkuko Hon. Depite Rubagumya Furaha Emma yabisobanuye.

Yagize ati "ubwo Guverinoma yagezaga ku nteko rusange ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko yasobanuye ko impamvu nyamukuru yawo ari ugushyiraho itegeo rishya rijyanye no kwandika abaturage muri sisiteme y'ikarita ndangamuntu koranabuhanga bikazafasha igihugu kuziba icyuho kigaragara mu buryo bukoreshwa ubungubu mu kumenya imyirondoro y'abaturage hagamijwe guteza imbere uburyo bukwiye kandi bukora neza bwo gutanga serivise mu nzego z'abikorera no mu za Leta".

Ni itegeko ryemejwe nyuma yuko umutwe w’abadepite usesenguye iby’iyi raporo n’ingingo zayo maze rikazashyikirizwa Guverinoma rikaba ryashirwa mu mategeko y’u Rwanda rigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 29, 2023 - 08:04