Kayonza: Urubyiruko rwihaye umukoro wo kurwanya ibiyobyabwenge

Hari urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza ruvuga ko iyo rubonye bagenzi barwo bishora mu biyobwenge n’ubusinzi bukabije, bagira impungenge z’abazubaka igihugu niba ibyo bikomeje, bityo ngo bihaye intego yo gufatanya na Leta kubirwanya binyuze mu bukangurambaga butandukanye.

kwamamaza

Ikibazo cy’ibiyobwenge mu rubyiruko ni kimwe mu bihangayikishije aho usanga bamwe mu rubyiruko bishora mu biyobwenge bigatuma ejo habo hangirika.

Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Kayonza, bavuga nabo iyo babonye bagenzi babo bishora mu biyobwenge, ngo bibatera impungenge z’aho abazubaka igihugu bazava niba abagomba kucyubaka bakomeje kwiyicira ubuzima.

Aha niho bahera bavuga ko bafite umugambi wo guhangana n’icyo kibazo biciye mu kwegera bagenzi babo bakoresha ibiyobwenge babakangurire kubireka ndetse n’abatarabyishoramo babereke ububi bwabyo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko mu ngamba nk’ubuyobozi bafite muri aka karere, ari ugukomeza gufasha urubyiruko kubona ibyo ruhugiramo bibateza imbere ibyo bikaba ari ibibabuza kugira aho bahurira n’ibiyobwenge. Ngo ikindi bakora ku bufatanye na bamwe mu rubyiruko batanywa inzoga n’ibisindisha, ni ugushishikariza abanywa inzoga kuzireka burundu kuko ariho bahera badukira kunywa ibiyobwenge.

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe muri 2011 bwa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko urubyiruko runywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge rugera kuri 52.5%. Ni mu gihe mu 2021 ibitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe bya Caraes Ndera, byagaragaje ko mu bafite ibibazo byo mu mutwe abenshi babiterwa no kunywa inzoga ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibi ni ibigaragaza ko ikibazo cy’ibiyobwenge mu rubyiruko, gikwiye guhagurukirwa na buri muntu.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jan 15, 2024 - 08:22