Kirehe: Bamaze kwishyura imirasire ya TUBURA ihita ipfa, barasaba gufashwa

Hari abahinzi bo mu kagari ka Mubuga mu karere ka Kirehe, bavuga ko imirasire ikoresha izuba bagurishijwe na TUBURA, basoje kuyishyura ihita ipfa ntibongera gucana amatara ndetse ngo n’iyo bahamagaye abakozi ba TUBURA ntibabitaba, bityo bagasaba gufashwa.

kwamamaza

Nkuranyabahizi Cliton na Mugenzi we Evelyne Nyiranteranya, ni bamwe mu bahinzi bo mu kagari ka Mubuga Umurenge wa Musaza mukarere ka Kirehe bagaragaza ko imirasire bahawe na TUBURA isanzwe ifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire, yabapfiriye ubusa kuko badacana amatara nk’uko aricyo bayiguriye.

Hari uvuga ko yishyuye amafaranga yose bucyeye birazima naho undi ngo yishyuraga uko yabibwiwe ariko ngo yatunguwe no kubona bizimye yongera kuba mu mwijima. Aba bakaba basaba TUBURA kubafasha bakabasha gucana dore ko iyo bahamagaye abakozi bayo banga kwitaba.

Evariste Bagambiki ushinzwe itumanaho muri TUBURA, avuga ko amatara abahinzi bagura ya TUBURA, hari kode bahabwa ituma bacana amezi atatu ya mbere, ubwo nyuma bakajya bayihabwa uko bagiye bishyura buhoro buhoro bigatuma bacana, bityo ko abahinzi bo mu kagari ka Mubuga muri Musaza bavuga ko badacana kandi barishyuye, bagiye gufashwa bakongera gucana nk’uko byari bisanzwe.

Ubusanzwe amatara ya TUBURA abahinzi bahabwa acanwa n’umurasire, yishyurwa ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda mu bihembwe bine by’ihinga, kuri garanti y’imyaka ibiri. Iyo umuhinzi asoje kwishyura ayo mafaranga yose, agatangira gucana ku buntu.

Gusa bamwe mu bahinzi bagaragaza ko ayo masezerano atubahirizwa, ngo kuko iyo bamaze kwishyura amatara n’umurasire wayo bihita bizima ubuziraherezo, bagasaba TUBURA kujya yubahiriza ibikubiye mumasezerano.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Sep 23, 2023 - 12:52