Nyamagabe: Umukecuru arasaba gushumbushwa inka ye yabagishijwe na veterineri w’umurenge!

Umukecuru witwa MUKABAKINA Cecille utuye mu Murenge wa Cyanika arasaba ubuyobozi gushumbushwa inka ye yari yahawe muri gahunda ya Girinka mu myaka umunani ishize nuko ikaza kubagishwa na veterineri w'Umurenge.

kwamamaza

Uyu mubyeyi atuye mu Mudugudu wa Munyinya wo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika, avuga ko mu mwaka w’2015, yahawe inka muri gahunda ya girinka Munyarwanda nk'undi munyarwanda wese wari wujuje ibigenderwaho, ariko ikaza kurwara.

Avuga ko icyo gihe aribwo ubuyobozi burangajwe imbere na veterineri w'Umurenge bwayibagishije. Ariko yizezwa gushumbushwa indi, ariko imyaka umunani irashize agitegereje gushumbushwa!

 Uyu mukecuru asaba ubuyobozi gushyira mu bikorwa ibyo bwemeye. Ati: “inka nayishyuza bakambwira ngo ningende bazanshumbusha. Veterineri arakizi, umuyobozi w’Umurenge arakizi, inaha ntawe utakizi kuko buri gihe iyo habaye inama ndakibaza… bakambwira ngo bazanshumbusha. None rero kugeza kur’iyi saha sindashumbushwa kandi hashize imyaka umunani.”

“icyifuzo cyanjye ni uko banshakira inka yanjye cyangwa bakansubiza amafaranga yayo noneho nkaba ntera imbere.”

Abaturage babonye icyo gihe inka y’uyu mukecuru Mukabakina ibagwa, banazi imibereho ye ya buri munsi, bahamya ko ayikwiye kugira ngo yongere atezwe imbere n'ibiyikomokaho nk'uri mu kiciro cy'abatishoboye.

Umwe yagize ati: “uyu muryango ntabwo wishoboye pe!”

Undi ati: “ ni abakene, bari mu cyiciro cya mbere! Erega nawe ubwawe [umunyamakuru] urabona uko bimeze! Ibyo tuvga nibyo.”

NSENGIYUMVA Donard; ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyanika, yemeza ko  bazi ikibazo cy'uyu mubyeyi, yewe ngo icyatindije kumushumbusha ni uko abari ku rutonde rw'abahabwa inka muri iyi gahunda ya girinka Munyarwanda baba ari benshi ariko bakimutekereza.

Ati: “inka yarapfuye nuko iragurishwa, amafaranga makeya yavuyemo ashyirwa kuri compte ya Girinka. Havuyemo nk’ibihumbi 60 niba nibuka neza! 60 ntabwo yari kugura inka noneho tuza gufatikanya kuko no muri tombola yabayeho nawe yaraje aranatombola, muri miliyoni 2 twaguzemo inka, hatomboye abantu barenga nka 50! Urumva abantu 50 kuri miliyoni ebyiri, amafaranga yari make!”

“ mu nama twakoreye Munyinya, umuyobozi w’Umurenge yari yavuze ko ikibazo akibajije ariko bihuriranye no kuba twamaze gukora urutonde, ariko umwaka utaha tuzamushyira ku rutonde rwabo tuzoroza.

MUKABAKINA Cecille avuga ko igihe cyose yaba yongeye guhabwa indi nka yakongera kumugarurira icyizere cy'ubuzima kugeza ubwo ibiyikomokaho byanamufasha kwisanira inzu ye ishobora kumugwaho igihe icyo ari icyo cyose.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Sep 28, 2023 - 19:08