Abakize ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barashima Interpeace

Nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yahungabanyije ndetse ikanasiga ibibazo by’ubuzima bwo mumutwe ku bayirokotse n'abana bavutse nyuma yayo, Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda (MINUBUMWE) iravuga ko kubufatanye n'umuryango mpuzamahanga uharanira kubaka amahoro (interpeace) hari abafashijwe gukira ibikomere.

kwamamaza

Umwe mu bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,hamwe n'abandi batewe ibikomere na Jenoside baravuga ko kubana n'abandi byari bigoye mugihe bari bagifite ihungabana.

Uyu wavutse ku babyeyi bakoze Jenoside yagize ati "namenye ubwenge nsanga Data afunze najyaga kwiga abandi bana bambona bakavuga bati wowe uri umwana w'umwicanyi ntabwo twanakina, ngatuza bikambabaza cyane".  

Uwagizweho ingaruka na Jenoside yagize ati "nabayeho mu buzima bugoranye kuva Jenoside yatangira najyaga mvuga ngo nanjye mfite ubushobozi abanyiciye nanjye nabica, nahoraga mfite ikintu kibyimbye ntabwo navugaga". 

Uwakoze Jenoside nawe yagize ati "nafunzwe mfungirwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nakoze ibyo kujya ku ma bariyeri no kujya mu bitero ariko ibyo si nigeze mbisobanurira umuryango wanjye ko aribyo nafungiwe ahubwo nababwiraga ko bandenganyije gusa".   

Nyuma yuko baganiriye n'ababafasha mw'isanamitima no gukira ibikomere binyuze mu muryango mpuzamahanga uharanira kubaka amahoro interpeace baravuga ko hari indwara bakize bari baratewe n'ihungabana.

Uwagizweho ingaruka na Jenoside yagize ati "ubu ndiho neza ndaganira ngaseka, ubundi mu kubaho kwanjye ntabwo nanezerwaga ariko aho nagiriye muri mvura nkuvure merewe neza, umutwe narwaraga sinkiwurwara".  

Uwavutse ku babyeyi bakoze Jenoside yagize ati "numvaga nta muryango nzabona, numvaga ntisanzuye mu bandi n'iryo pfunwe ryo kuba ndi umwana w'umwicanyi nkumva ntabwo ari ibintu byiza ariko ubungubu niyumvamo ko mfite icyizere cy'ejo hazaza ndi umunyarwanda nk'abandi bose".  

Uwakoze Jenoside nawe yagize ati "ubu rwose twarabohotse neza mu mutima, arinjye ari n'umuryango ubu njye numva kubivuga ntacyo bintwaye ndetse no kubibwira uwo hirya no hino n'undi wese mbona ufite ibibazo nk'ibyanjye numva kubimuvugisha ari byiza, numva njye ahubwo nakagombye kuba umwarimu nkajya no kubibwira n'abandi bose bakinangiye umutima". 

Umuryango mpuzamahanga uharanira kubaka amahoro ufatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'abanyarwanda baravuga ko hakenewe kubaka umuryango nyarwanda uzira ibikomere kandi ko hari icyizere nkuko bivugwa na Frank Kayitare uwuhagarariye mu Rwanda ndetse n'umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE Clarisse Munezero.

Frank Kayitare yagize ati "ibipimo twagezeho nko kubijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ku bantu, hari aho ibipimo byavuye, byageze ku gipimo gishimishije ku bijyanye n'imibanire".    

Clarisse Munezero nawe yagize ati "ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayigizemo uruhare ubungubu babashije kwihuza bakaba bashobora kubana neza mu muryango nyarwanda, bakaba barabashije gukira ibikomere, ni gahunda nziza ifasha abantu muri gahunda y'isanamitima, icyizere kirahari kuko Leta y'u Rwanda ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye hari ibikorwa byinshi dukora cyane cyane ibikangurira umuryango nyarwanda kubaho uzira ibikomere". 

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ihungabana haba iry'imitima n'imibiri gusa uyu muryango ukaba waratangiriye ibikorwa byawo by'isanamitima mu turere twagize amanota make mu bumwe n'ubwiyunge hakaba haraherewe kuri Bugesera ubu hakurikiyeho Nyabihu,Musanze,Nyagatare,Nyamagabe na Ngoma.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 10, 2023 - 06:30